Nyamasheke:Abaribatunzwe no gutanga indirimbo na Film bararirira mu myotsi
Bamwe mu batanga indirimbo na Film bamenyerewe ku izina ry’ababana(Baners)bari mu gahinda gakabije nyuma yuko batswe bimwe mu byuma n’amamashini ya Computers bakoreshaga.
Ibi babitangarije kivupost kuri uyu wa Kane ubwo yabasangaga aho bakoreraga byifashe mapfubyi;bavuga ko baribamaze kwiteza imbere babikesha uwo mwuga wo gutanga izo ndirimbo na Film.
Nzeyimana Oscar ni umwe mu batangaga indirimo mu isanteri yahitwa Kirambo;avuga ko hari abantu baje babaka ibyuma byabo n’amamashini bababwira ko baterewe gutanga indirimbo na Films bazigurisha Kandi nta ruhushya babifitiye.
Ati:“Twari mu kazi kacu gasanzwe ka buri munsi tubona abagabo baraje baratwataka;batangira bayoragura amamashini yacu nyuma batumenyesha ko ari abahagarariye inyungu z’abahanzi .”
Yunzemo ko kuva yatangira akazi ko gutanga indirimbo na Films byamugejeje kuri byinshi aho kuri ubu afite Inka yakuye muri ibyo bikorwa akavuga ko kuba barikubabuza nta shiti ko bizabagiraho ingaruka.
Ati:“Nyuma yo kugura Inka nateganyaga kubaka inzu ariko kuba barikutubuza birumvikana ko amizero yo kubaka aayoyotse mu byukuri;tukaba dusaba ko baca inkoni izamba tugakomeza dukora akazi kacu tukibeshaho ;tukabeshaho n’imiryango yacu.”
Daniel Niyogusenga wo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke uvuga ko aka kazi yagatangiriye mu mujyi wa Kigali avuga ko aribyo byaribimubeshejeho we n’umuryango we kuva bava mu mujyi kugera mu cyaro cya Nyamasheke ko aribyo yahakoreraga ariko kuri ubu bakaba bahagaritswe.
Aganira na kivupost yagize ati:“Ntako twabigenza ariko kuva nkiba muri Kigali nibyo nakoraga ;nanageze iwacu I Nyamasheke nibyo byakomeje gukora gusa twahagaritswe ;ibigomba kugira ingaruka ku miryango yacu.
Manirahari Janvier umwe mu bashinzwe kureberera inyungu z’abahanzi no kurinda ibihangano by’abahanzi yabwiye Kivupost ko ibikorwa nk’ibyo birimo gicuruza ibihangano nta burenganzira bwatanzwe n’umuhanzi ari icyaha gikurikiranwa n’amategeko abagira inama yo kujya babanza kugirana amasezerano n’ibigo bishinzwe kureberera inyungu z’abahanzi.
Ati:“Ndabivuga ;biriya bikorwa bikorerwa ku muhanda birimo gicuruza indirimbo ku maflash no ku ma memory Card ntibyewe ;iyo ubifatiwemo twe nkabareberera inyungu z’abahanzi dutanga ikirego mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ugakurikiranwa;urukirwo rwakiguhamya ugafungwa.”
Yakomeje ashishikariza babikora kwegera inzego bireba zifite aho zigurira n’abahanzi bagasobanurirwa ibyo bakora kugirango bitabagusha mu cyaha.
Ese kuki ibi byitwa icyaha?