Amakuru

Nyamasheke:Abagabo baributswa kuba hafi y’abagore babo bonsa

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cy’umushinga witwa “Gikuriro kuri Bose”hagamijwe gukangurira ababyeyi (Umudamu n’Umugabo)gahunda yo Konsa kuva umwana akivuka.

Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Kigugu mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Rusizi aho abaturage baribabukereye baje kwibukiranya uburyo bunoze  bwo Konsa nkuko byagarutsweho n’ Umukozi w’ibitaro bya Kibogora Madamu Nyirandushabandi Alexianne Ushinzwe Imirire muri ibyo Bitaro.

Alexianne Nyirandushabandi akora mu Bitaro bya Kibogora akaba ashinzwe Imirire ;yabwiraga ababyeyi uburyo bagomba Konsa abana babo.

Yibutsa ababyeyi uburyo bwo Konsa Alexianne Nyirandushabandi yavuze ko ababyeyi b’abagabo bagomba kuba ku isonga mu gushyigikira abadamu mu bikorwa bituma umwana wavutse yitabwaho bigaragara aho yikije ku “Konsa”.

Seninzi Alfred ni umuturage(Umugabo) wo mu mudugudu wa Bizenga avuga ko abagabo bagira uruhare mu kwita ku bana babo n’ababyeyi babo(abadamu) babashakira ibyo kurya bituma Urwego rw’imirire yabo izamuka.

Ati:”Tuzi ko uruhare rw’umugabo mu rugo ari ugushaka ibitunga Umuryango we muri rusange;umubyeyi atabonye ibiryo birimo intungamubiri zihagije Konsa biba ari inzozi.”

Hahembwe imidugu yagize indi ihabwa Cheque.

Abajijwe n’umunyamakuru ku ruhare rwabo rwo gufata neza abadamu n’abana babo babaganiriza bakanita ku bana babakinisha ibyo inzobere mu buzima zivuga ko bituma imikurire y’ubwonko bw’umwana izamuka yavuze ko usanga bamwe batita kuri izo nshingano dore ko usanga ubuzima bw’ubushabitsi muri iki gihe bugoye gutyo agasanga umwanya abagabo babonera ingo zabo ubaze.

Ati:”Umugabo azinduka ajya gushakisha ibitunga urugo bityo yataha ugasanga yananiwe n’igihe cyo gukinisha umwana cyangwa gufasha umubyeyi Konsa bigorana;gusa iyo tubonetse turabikora kuko tuzi ibyiza byabyo.”

Niyonizeye Laurence utuye mu mudugudu wa Nyenyeri mu kagari ka Kibogora we asanga bamwe mu babyeyi bagorwa no kwita ku miryango yabo bitewe nuko umurimo wiganje aho batuye ari ubuhinzi ugasanga umubyeyi arahinga yajyanye umwana mu murimo ibyo we abona bigoye.

Niyonizeye Laurence utuye mu mudugudu wa Nyenyeri avuga ko ubuhinzi bakora buri munsi butuma badasagurira abana umwanya wo kubitaho.

Ati:”Nta kandi kazi ino usanga dukora uretse guhinga ugasanga rero kujyana umwana mu murima no kubitaho bigoye;rero ugasanga bigoye kwita ku bana muri icyo gihe kubera gushakira mu buhinzi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Joseph Desire Muhayeyezu avuga ko kuba abagabo batagaragara mu bikorwa byo gufasha abagore babo Konsa abana neza n’imibereho Myiza y’umuryango nko gutegura amafunguro ari imyumvire gusa Nk’akarere n’abafatanyabikorwa bakaba bakomeje ubukangurambaga buhera mu midugudu nkuko usanga abaturage bibumbiye mu matsinda bigatuma kubigishirizamo byoroha.

Muhayeyezu Joseph Desire Vice Mayor FED avuga ko kubura umwanya wo gutegura amafunguro bishobora kuba nyirabayazana y’igwingira ;avuga ko ari ugukomeza ubukangurambaga mu matsinda abaturage bahuriramo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Ati:” usanga umubyeyi abyuka mu gitondo asize ibiryo mu nzu yagombaga gutegura akajya mu murima yataha ;ugasanga agiye guca ubwatsi bwo guha amatungo ugasanga nabya biryo ntabonye uburyo bwo kubitegura rero ugasanga ubukangurambaga burcyenewe bugahera mu matsinda abarizwamo abaturage bagahugurwa uburyo bwo gutegura amafunguro.”

Amatsinda yabaye inkingi ya mwamba yo guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Nyamasheke ,Ubushakashatsi k’ubuzima n’imibereho y’Ingo bwagiye bukorwa , bwagiye bugaragaza ko igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu ryagiye  ry’iyongera aho kugabanuka ,aho twavuye kuri 33% mu mwaka wa 2010 tukagera kuri 37.8% ,mu mwaka wa 2020 Mu cyumweru cyahariwe ubuzima cyabaye mu kwezi kwa kamena mu mwaka wa 2023 byagaragaye ko igwingira rigenda rigabanuka kuko imibare igaragaza ko abana bagwingiye bangana na 23.6 % ku bana bose bapimwe , mu gihe ubundi bwoko bw’imirire mibi bwagiye nabwo bugabanuka , igabanuka ry’igwingira rigirwamo uruhare n’ababyeyi bita ku mikurire y’abana babo harimo no ku bonsa neza.
Mu karere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa bako bagendeye kuri gahunda y’imyaka ibiri yo kugabanya igwingira hafashwe ingamba no gushyira ingufu muri gahunda zigamije kurwanya imirire mibi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button