Nyamasheke-Karengera:Bashima Kompanyi y’Ubushakashatsi TIKVA yatumye biteza imbere
Bamwe mu baturage bo mu ka Rusizi na Nyamasheke bakorera ikompanyi y’Ubushakashatsi yitwa TIKVA ikora icukura amabuye y’agaciro mu mudugudu wa Rujeberi mu kagari ka Higiro mu karere ka Nyamasheke baravuga imyato iyi Kompanyi bavuga ko yabagejeje kuri byinshi birimo ibyacyemuye amikoro yabo macye baribafite.
Mu baganiriye n’umunyamakuru wa kivupost ukorera muri ako gace bamubwiye ko ubuzima bwabo bwari hasi cyane ariko iyo Kompanyi ya TIKVA ije ibyaha akazi mu bushakashatsi bwabo bakora bakaba bahembwa amafaranga abafasha mu kwicyemurira ibibazo.
Nkundabanyanga Samson ukorera iyo Kompanyi akaba aturuka mu mudugudu wa Gasumo mu kagari ka Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba avuga ko akiri mu rugo ubuzima bwaribugoye ariko ubu afite akazi akora muri iyo Kompanyi ikora ubushakashatsi mu gucukura amabuye y’agaciro.
Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse kugera ubwo yigurira ingurube ifite agaciro k’ibihumbi ijana akaba ayitungiye mu rugo iragiwe n’abana.
Ati:”Nashimishijwe n’aka kazi nahawe muri iyi Kompanyi ;mu byukuri nageze ku byo njye nakwita byinshi kuko ntaratamgira aka kazi ntabwo narinoroye n’ipanya;ariko ubu mfite ingurube y’agaciro k’ibihumbi ijana.”
Yunzemo ko usibye no kuba afite iryo tungo acyesha ako kazi afite imishinga myinshi yo kwiteza imbere abikesha iyi Kompanyi gusa akanashimangira ko abana n’umugore bataburara kubera akazi akora.
Ati:“Kubera aka kazi mfite byinshi ndigutegura kugeraho nko kongera ubutaka bwanjye bukaba bunini gusa ibyo byose bibimburirwa ngo gutunga Umuryango wanjye mpaha ibyo barya no gutuma ubikenerwa byose biboneka.”
Sibomana. Ananias we atuye mu mudugudu wa Rujeberi mu kagari ka Higiro mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke Mu ntara y’uburengerazuba avuga ko koubona ubwisungane mu kwivuza hamwe no kubona imyambaro y’abanyeshuri byamugoraga ariko akaba nta mwana afite wataye ishuri cyangwa ngo arware abure uko yivuza.
Ati:“Nta mwana wanjye uraremba ngo abure uko yivuza;ntawe urabura umwambaro w’ishuri cyangwa amafaranga yo kurira ku ishuri nyamara iyo Kompanyi itaraza byarangoraga.”
Abishimangira avuga ko iyo mu murenge wabo haje gukorera abikorera benshi nta shiti byajya bibakura mu murongo w’ubukene abandi bakagera ku iterambere.
Ati:”Buriya haje abashora imari benshi iwacu bakajya baduha akazi byatuma tuva aho turi tukajya hejuru;tukabasha kwicyemurira ibibazo ndetse tugatunga byinshi .”
Isaie Nkurikiyimana ni Umukozi wa TIKVA Company mu karere ka Rusizi na Nyamasheke avuga ko badashidikanya ko iyi Kompanyi yacyemuye bimwe mu bibazo byaribibugarije nko kutishyurira ubwisungane ku gihe;gutuma abana bakomeza Kwiga ababyeyi babo babagurira ibikoresho by’ishuri;kwitabira gahunda ya School Feeding ndetse no gutuma bizigamira muri Ejo Heza.
Ati:“Nta gushidikanya hari ibibazo byaribibangamiye imibereho Myiza y’abaturage dukoresha mu bushakashatsi bwacu aho usanga abana biga;ugasanga bacyeye haba ku mubiri no ku myenda ;ibyo tubishishikariza abakozi bacu dore ko ari inshingano z’abikorera kuzamura imibereho y’abaturage.”
Uyu muyobozi abajijwe niba abaturage batarangwa n’umuco wo gusesagura iyo babonye amafaranga yavuze ko babigisha byo guhozaho byatuma batijandika mu businzi no mu buraya bishobora gutuma iterambere ryabo ritagerwaho.
Mu kubungabunga ibidukikije nkuko ikigo cy’umutungo kamere REMA gikunda gukangurira abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ;uyu muyobozi yavuze ko hafashwe ingamba zitandukanye zo kurengera ibidukikije aho bafunga (gusiba)ibyobo byacykuwemo zahabu kugirango busubirane.
Ati:”Amabwiriza turayazi ;iyo turangije gucukura dufunga imyobo bituma itateza impanuka ariko Kandi bikaba no gusubiramya ubutaka Kugirango bukomeza bubyazwe umusaruro.”
Ku bwishingizi bw’abakozi yavuze ko abakozi Bose kuva ku muto kugera mukuru bagera muri Kompanyi yabo ariko uko bishyuriwe ubwishingizi bwabagoboka habaye impanuka runaka.