Amakuru

Nyamasheke: Abasoromyi b’icyayi bahamya ko irerero bubakiwe ryatumye bakora bivuye inyuma

Abahinzi b’icyayi  bo mu murenge wa Karambi mu ntara y’Uburengerazuba bahamya ko kuba baregerejwe irerero basigamo abana mu gihe basoroma icyayi byatumye bakora bivuye inyuma babona umusaruro ushimishije.

Ibi babitangarije Kivupost kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukuboza 2024 ,ubwo  hizihizwaga umunsi mukuru w’umusoromyi w’icyayi wizihirijwe ku cyicaro cy’uruganda rw’icyayi rwa Gatare igikorwa gitegurwa na Rwanda Mountain Tea.

Tuyiringire Agnes ni umusoromyi w’icyayi mu ruganda rw’icyayi rwa Gatare avuga ko mbere batari bafite aho basiga abana bajya gusoroma icyayi ,nyuma yaho bubakiwe iryo rero byacyemuye ibibazo bahuraga nabyo.

Tuyiringire Agnes ,umusoromyi w’icyayi agaruka ku kamaro k’irerero bubakiwe n’uruganda rw’icyayi cya Gatare.

Ati:”Twazanaga abana tukabura aho tubasiga mu gihe cyo gusoroma icyayi ,ibyatumaga tudakora bugatubya umusaruro wacu ,irerero rikimara kubakwa ryacyemuye ibibazo ,tugira aho dusiga abana bagakura neza.”

Twiringire Agnes umusoromyi w’icyayi akomeza avuga ko mbere yasoromaga umusaruro muke kubera kubura umurerera umwana ,aho Irerero riziye asoroma umusaruro ushimishije .

Claudine Murekatete ufute umwana mu irerero ashima uburyo abana babo nk’abasoromyi bitabwaho.

Ati:”Nasoromaga ibiro nka 50kg ku munsi kubera kubibangikanya no gufata umwana ,irerero rije nsoroma ibiro birenga 150kg bigatuma mbona amafaranga atubutse mbicyesha iryo rerero.”

Claudine Murekatete ,we avuga ko gusoroma icyayi byamugejeje kuri byinshi aho yoroye inka zirenze 3 akaba anoroye amatungo magufi atandukanye ariko ihene n’inkoko.

Ati:”Icyayi cyangejeje kuri byinshi birimo inka zimpa amata nkaba maze kugira inka zisaga 3 nakuyr mu busoromyi.”

Agaruka ku kamaro k’irerero yavuze ko ryafashije abasomyi kubona aho barerera abana bigatuma nabo bakora bitabahungabanyije.

Ati:”Iri rerero ryatumye tugera ku musaruro mwiza aho kubangamirwa n’abana dusoroma ,aho twabaga dusoroma duhetse abana ,ibyaciwe niryo rerero mu buryo bugaragara.”

Uwaje ahagarariye Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko amarerero yashyizwe muri gahunda ya Leta mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana biba iby’akarusho muri Gatare Tea Company kuba barubatse irerero rifasha abana b’abasoromyi.

Uwaje ahagarariye Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke muri iki gikorwa avuga ko Gatare Tea Company ari umufatanyabikorwa mwiza w’aka karere.

Ati:”Amarerero ari kuri Gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bityo rero kuba Gatare Tea Company yarubakiye abasoromyi b’icyayi irerero byerekana uburyo uru ruganda rugira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana  b’abasoromyi.”

Gatare Tea company yatangiye munkwezi k’ukuboza 2017 ikaba ifite abahinzi 2437 ,mu gihe igihingwa cy’icyayi cyo cyatangiye guhingwa mu w’2011 ,aho kuva mu kwezi kwa Mutarama 2024 kugera mu kwezi kwa k’ukwakira hishyuwe abasoromyi asaga 161,185,520.

Umuyobozi wa Gatare Tea Company Bwana Gasarabwe Emmanuel.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button