Amakuru

Nyagatare:RIB yafunze umukozi w’urukiko ukekwaho ruswa

Itangazo RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa X,rivuga ko RIB yafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko RIB yafunze  kandi umugabo we Rwarinda Theogene ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

RIB iraburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB kandi irashimira abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru kugirango tuyirandure mu gihugu cyacu.

Ibihano bikaze ku bacamanza n’abayobozi byigeze bisabwa mu itegeko rishya rihana ruswa.

Iri tegeko rivuga ko umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha, cyamuhama agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 12 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko umugenzacyaha cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z’ubutabera nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye, cyangwa yasezeranyijwe.

Ku bijyanye n’impamvu nkomezacyaha ku cyaha cya ruswa, iyo ibikorwa bigize icyaha cya ruswa byakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi mu nzego za leta, iz’abikorera, sosiyete sivili n’imiryango mpuzamahanga uwo muyobozi ahanishwa igihano kinini giteganyijwe kuri icyo cyaha yakoze.

Itegeko ryari risanzweho ryavuga ko umucamanza wese cyangwa umukemurampaka ukoze icyaha cya ruswa cyangwa ibyaha bifitanye isano na yo mu cyemezo yafashe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatswe.

Naho ku bijyanye n’abayobozi, itegeko risanzweho ntacyo ryabivugagaho uretse kuvuga icyaha cya ruswa gikozwe n’amasosiyete, ibigo, imiryango cyangwa amashyirahamwe, ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite ubuzima gatozi, aho ibihano byari ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ingana n’inshuro eshanu kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yakiriwe cyangwa yemewe, yasabwe, yatanzwe cyangwa yasezeranyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button