Ntabwo ubumwe bwacu twabugeraho tutarikumwe:-Depite Uwumuremyi Marie Claire
Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa 28 Mutarama 2025 ,ubwo itsinda ry’abakozi b’umutwe w’abadepite basuraga umurenge wa Nyakabuye mu ngendo z’abadepite zatangiye ku itariki ya 26 Mutarama 2025.
Mu butumwa yageneye abaturage bitabiriye ibi biganiro yakanguriye abaturage kwitandukanya bakarenga ingengabitekerezo ya Jenoside bizatuma ubumwe bw’abanyarwanda bugerwaho.
Ati:”Ntidukwiriye kugira ibikorwa duhembera ,twirinda ku buryo ubwo ari bwo bwose buzatuma duca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yongeyeho ko biteye isoni kumva kugeza ubu hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ugasanga hari abantu bagifite ingengabitekerezo.
Ati:”Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu w’1994 ,hashize imyaka 30 ibaye gusa ikibabaje ni ugusanga hari abantu bagihembera urwango babiba ingengabitekerezo ya Jenoside ibitari bikwiye ku banyarwanda bazi ububi bwa Jenoside yabahekuye.”
Uyu mudepite yabwiye abaturage ko bagomba kunga ubumwe birinda ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo bakunga ubumwe dore ko ubumwe bw’abanyarwanda arizo mbaraga zabo.
Menya itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside
Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano, na ryo rivuga ibihano ku muntu wakoze ibyaha bikurikira.
Iri tegeko rigamije gusobanura no guhana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Ingingo ya 2: Igisobanuro cy’uruhame muri iri tegeko, ‘uruhame’ ni ahantu hateraniye abantu barenze babiri.
Ibikorwa bikurikira na byo bifatwa nk’ibikorewe mu ruhame:
1º Ibitangajwe ku rubuga nkoranyabuhanga; 2º Ibitangajwe ku rubuga nkoranyambaga; 3º Ibitangajwe mu bitangazamakuru; 4º Ubutumwa bwohererejwe umuntu; 5º Amajwi yafashwe hakoreshejwe ibyuma byabugenewe ibyo ari byo byose, cyangwa amashusho yafashwe hakoreshejwe icyuma gifata amashusho agenda;6º Ibindi byose bitangajwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho.
Ingingo ya 3: Ibirebwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ku bijyanye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, iri tegeko rireba:
1º Jenoside yakorewe Abatutsi; 2º Jenoside iyo ari yo yose yemewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa inkiko mpuzamahanga; 3º Ibindi byose biganisha kuri Jenoside hashingiwe ku gisobanuro yahawe n’amasezerano mpuzamahangwa u Rwanda rwemeje.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu ngingo ya 4:
Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).
Icyiciro cya 2: Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya JenosideIngingo ya 5: Guhakana Jenoside, umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije:
1º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; 2º Kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda; 3º kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri; 4º Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cyambere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).
Ingingo ya 6: Gupfobya Jenoside; Umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije: 1º Kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; 2º koroshya uburyo Jenoside yakozwemo; 3º Kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).