Amakuru

Nta butabera buba muri Amerika ku birabura:Gen Muhoozi Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF, Gen. Muhoozi Kainerugaba arasaba ko umuraperi P.Diddy yazanwa muri Afurika akaba ariho aburanira akazanahafungirwa kuko muri Amerika nta butabera buhaba.

Mu butumwa bwa Gen. Muhoozi kuri X, yavuze ko muri Afurika ariho hari ubutabera bwiza atazabona muri Amerika kubera ko sisiteme yabo y’ubucamanza ifitiye urwango Abirabura.

Yunzemo ko niba Diddy ashinjwa ibyaha bishingiye ku gitsina, muri Afurika bafite uburyo bukwiye bwo gukemura icyo kibazo bityo ko akwiye kuhaza.

Ati “P.Diddy ashobora kuzanwa kuburanira muri Afurika kuko ariho hari ubutabera atazigera abona muri Amerika. Sisiteme y’ubutabera muri Amerika yanga Abirabura.

“Niba koko Diddy afite ikibazo cy’imibonano mpuzabitsina ikabije, Afurika ifite uburyo bwiza bwo gukemura ibyo bibazo twarabisuzumye.

“Bazamuzane hano nyuma yo kuzajya akubitwa inkoni 1000 n’abacungagereza azasubira ku rwego rw’abagabo.”

Diddy akaba yaratawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 afungirwa i New York akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina harimo gufata ku ngufu no gucuruza abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button