Ngororero:Batandatu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe
Mu rukerera rw’uyu munsi ku wa 16 Nyakanga 2023 ;mu mudugudu wa Kagunga mu kagari ka Rusororo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero inzego z’umutekano zafashe abantu batandatu bacyekwaho gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko .
Amakuru Kivupost yamenye nuko abafashwe bafatanywe ibiro 850 bya Lithium n’ibiro 2 bya gasegereti.
Ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukorerwa mu mugezi wa Nyarigamba bukangiza imigano yatewe ku nkengero zawo mu rwego rwo kurengera ibidukikije bukanangiza imirima y’abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero butangaza ko butazihanganira na gato abakora ibi bikorwa bigayitse Kandi ko buzakomeza gufata ababikora bakabiryozwa.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe aganira na Kivupost yemeje iby’aya makuru asaba abaturage gukomeza gukurikiza amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro birinda ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bwayo .
Ati:
“Turasaba abaturage kureka ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko uzabifatirwamo azabihanirwa ”
Ubuyobozi bw’akarere Kandi burashimira ubufatanye bukomeje kuranga inzego z’umutekano n’abaturage mu gutahura abangiza ibidukikije n’imirima y’abaturage.