AmakuruIyobokamana

CYANGUGU-MWEZI-KARENGERA:Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye yahaye Centrale ya Karengera Umugisha ;ashimangira gahunda ya Kristu muri buri Rugo

Zabulon Nsengiyumva/Es Karengera Yacyeje imikorere ya Kiliziya na Leta.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwezi yahawe inkoko y’isake n’abakristu ba Central ya Karengera nk’isaha yo kumufasha kubyuka kare ;nk’Umunyamurava wakoranye n’aba bakristu kugeza Central yabo yuzuye.
Nyiricubahiro Myr Edouard Sinayobye Umushumba wa Diocese ya Cyangagu yahawe impano y’intama nk’Umushumba utarumanza.

Uyu munsi ku cyumweru Tariki ya 9 Nyakanga 2023 nibwo hatashywe Centrale Gatorika ya Karengera(Gitunda)iherereye mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke ikaba ibarizwa muri Paruwasi Gatorika ya Mwezi.

 

Abitabiriye ibi birori babwiye Kivupost akanyamuneza bafite Nyuma yo kuzuza iyo ngoro y’Imana(Chapelle )bakavuga ko bigiye kubafasha kujya bumvira hafi Igitambo cya Misa ndetse hakanasomerwa umuhimbaO mu gihe Padiri atabonetse kubera kubera ko Twegerejwe Kristu uba mu Isakramentu ry’Ukaristiya ritujwe iwacu.

 

Nzeyimana Augustin wariwaje mu gitambo cy’Ukaristiya Yavuze ko ari igikorwa cy’ingirakamaro kuba bujuje Centrale yabo.

Ati:

Turishimye nkuko mubibona ;twavunwaga n’urugendo rurerure rwo Kujya kuri Paroisse I Mwezi kuri ubu turajya duhabwa Misa Kenshi gashoboka;gushengerera twakoreraga kuri Paroisse birajya bikorerwa kuri Central yacu kubwo kugira Tebernacle ibitse Isakramentu ry’Ukaristiya.”

 

Madaleine Mukashema we avuga ko ari ibyishimo kuri uyu munsi ku bwo gutaha n’ihabwa ry’umugisha kuri Central yacu bikanababera bihira mu kwakira bwa mbere Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye muri Central yabo.

 

Ati:

“Twishimye kwakira Musenyeri wacu ni ubwa mbere yarageze muri Central yacu;twishimye kubana nawe mu gitambo cy’Ukaristiya cyatangiwemo Umugisha kuri Central yacu.”

 

Mu ijambo rya Padiri mukuru wa Paruwasi Mwezi Padiri Noel Ruzabavaho yashimye by’imazeyo abakristu b’iyi Central yitsa abaibutsa urugendo rukomeye batangiranye rwo kubaka iyi Central ya Karengera(Gitunda) Nyuma yuko iyuhakwa ryayo ryari rikomwe mu nkokora na Covid-19.

 

Ati:

“Ngera muri Paruwasi ya Mwezi mu butumwa ;nahuye n’abashinzwe ubutumwa muri ino Central ;muribuka ko icyo twavuganyeho ko icyaje mbere ari iyi nyubako.Nsabashimira mwese ku bwo gushyira ku mutima uyu muhigo tukaba twarawesheje.”

 

Padiri Noel Ruzabavaho kandi yagarutse k’urugendo bakoraga bazana Isakramentu kuri iyo Central mu bunyereri bukabije ahamya ko indunduro yabyo ibaye uno munsi Chapelle ihereweho Umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye umwepiskopi wa Diocese ya Cyangagu.

Ati:

“Ubunyereri bwaratugoraga tuzanye Isakramentu;turashimira Imana ku bw’iki gikorwa cyiza twagezeho ;kuri uyu munsi Chapelle yacu ikaba yahawe Umugisha n’Umwepiskopi.”

 

Uwavuze ahagarariye ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta Bwana Nsengiyumva Zabulon ; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera iyo Central iherereyemo ;inarimo Paruwasi ya Mwezi yavuze ko ashima imikoranire myiza irangwa Hagati ya Kiliziya na Leta .

 

Ati:

“Turashima ubufatanye Kiliziya ikomeje kutugaragariza hakurwa ibibazo bibangamiye imibereho Myiza y’abaturage;uruhare rwanyu turarushima;baturage ba Karengera mwumve ko tubashima.”

 

Yagarutse kandi ku bikorwa Paruwasi ya Mwezi ikomeje gukora hagamijwe guhindura isura nziza y’Umurenge wa Karengera;acyeza kiliziya we mufatanyabikorwa wintagereranywa.

 

Mu nyigisho ye y’uyu munsi Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yagarutse ku ivanjiri y’uyu munsi aho yabwiye abakirisitu ba Central ya Karengera gusanga Yezu kuko agira umutima ugwa neza abasaba kwigira kuri we ;we kuko yoroshya ni amagambo dusanga mu ivanjiri yaditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 11;25-30)

 

Muri iyi vanjili Kandi umushumba wa Diocese ya Cyangagu Musenyeri Edouard Sinayobye Yavuze ko Yezu ari we wenyine uruhura asaba abakirisitu bafite imitwaro;ibibazo bitandukanye kumusanga akabaruhura kuko ariwe buruhukiro bukwiye butajegajega.

 

Ati:

“Abarushye mwese nimusange Yezu abaruhure.Muzamererwa neza mu mitima yanyu ;koko rero umutwaro we uroroshye nibyo abakorera ntibiremereye .”

 

Muri iyi  vanjili Kandi yerekana ukwicisha bugufi kwa Yezu Uyu mushumba yanagarutse ku ijambo rivuga ko Yezu hari ibyo yahishe abakomeye ariko akabihishurira intamenyekana.

 

Aha yagarutse ku muryango avuga ko umuryango igomba kwakira Kristu mu rugo rwabo ashimangira ko ko Paruwasi ya Mwezi yabigaragaje kuko Imiryango 864 yakiriye Kristu mu ngo zabo ;abwira n’abandi kubigenza utyo.

 

Musenyeri Edouard Sinayobye yashimye by’imazeyo abakirisitu ba Central ya Karengera;anashima Paruwasi ya Mwezi iherutse kubyara Paruwasi ya Bukunzi abashimira umuraba bakoresha kubona badacika intege kubera guterura byinshi bakaba baniyujurije Chapelle ya Karengera.

 

Central ya Karengera ni imwe mu macentral 5 agize Paruwasi ya Mwezi ikaba ifite Siccursales 3 ;ikagira Imiryango remezo 34 ;ikaba ifite abakirisitu bakuru 996;ikagira urubyiruko 777 n’abanyeshuri 234 barimo n’abana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button