Amakuru

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza arasaba inzego zibishinzwe gukomeza kwita kuri Mwarimu

Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukomeza kwita ku mwarimu kugira ngo ireme ry’urezi rikomeze kuzamuka.

 

Ibi Myr Mwumvaneza yabigarutseho mu butumwa yageneye abarimu kuri uyu Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu.

 

Mu nyandiko yasinywe ku wa 13 Ukuboza 2023, Myr Mwumvaneza arashimira abarimu ku ruhare rwabo rukomeye kandi rudasimburwa mu kuzamura ireme ry’uburezi n’uburere bibereye umwana w’u Rwanda.

 

Ashingiye ku ruhare rwabo, Myr Mwumvaneza asaba ababifite mu nshingano bose gukomeza kwita ku mwarimu kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kuzamuka.

 

Ati “Kugira ngo mubigereho turasaba ababifite mu nshingano zabo bose gukomeza kubitaho, no kubafasha kugira ngo mube abarimu b’umwuga, mubikora nk’umuhamagaro wanyu kandi mwishimira kurerera Imana n’abantu.”

 

Myr Mwumvaneza kandi yongeye kwibutsa ko ubufatanye hagati y’umwarimu n’umubyeyi bukenewe mu gutegura umuntu wuzuye.

 

Myr Mwumvaneza yagize ati “Barezi amasomo muha abana, aza yunganira uburere bahabwa mu miryango, bityo mugafatanya n’ababyeyi gutegura umuntu wuzuye ufite ubumenyi buhagije, umuco mwiza n’umutima mwiza. Turifuza ko yaba intego yanyu ya buri munsi.”

 

Myr Mwumvaneza avuga ko ibyo bizagerwaho mu gihe inzego zose zafatanyije.

 

Ati “Ibyo muzabigeraho dufatanyije. Twese dukomeze gufatanya kugira ngo turere umwana usukuye mu ishuri risukuye.”

 

Ubusanzwe umunsi ngarukamwaka wa Mwarimu uhimbwazwa tariki ya 5 Ukwakira, gusa muri uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yahisemo ko uhimbazwa ku itariki ya 14 Ukuboza 2023. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Abarimu dukeneye mu burezi twifuza.” Uyu munsi ku rwego rw’igihugu wahimbarijwe ku Intare Arena.

Ivomo:Kinyamateka.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button