
Muhanga:Gitifu afunganye n’umukozi wa RIB
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi witwa Gérmain Nteziyaremye n’umukozi wa RIB witwa Francine Gatesi bakurikiranyweho ruswa.
Amakuru yatanzwe n’abaturage bakayaha bagenzi bacu ba UMUSEKE avuga ko bari bamaze iminsi bumva ko uriya muyobozi ari gukorwaho iperereza na RIB.
Mu kubara iyo nkuru abaturage bavuga ko Nteziyaremye acyumva ko uwo muturage yatemye ishyambya rya Leta, yamuciye amande.
Gitifu rero yaje gusabwa n’umuvandimwe w’uwo watemye ishyamba, ko yashaka amafaranga akayoherereza umuntu ngo ayageze kuri gitifu ngo umuntu we ntafungwe.
Muri uwo mukino niho byaje kumenyekana, umwe mu babimenye abyongorera abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukora iperereza Gérmain Nteziyaremye arafatwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yasobanuriye itangazamakuru iby’ifatwa ryabo.
Ati: “Tariki ya 27, Gashyantare, 2025, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga witwa NTEZIYAREMYE GERMAIN n’Umugenzacyaha witwa GATESI FRANCINE bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 150,000 Frw ndetse n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.”
Icyaha bakurikiranyweho, nk’uko Dr. Murangira abivuga, ni ugusaba no kwakira indonke, kikaba giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Murangira asobanura ko icyaha abo bantu bakurikiranyweho kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.
Ubugenzacyaha busaba abaturage kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose, harimo na ruswa.
Yibukije abantu bose ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko kandi ko ugikekwaho wese nafatwa azashyikirizwa ubutabera.
Abo baturage bavuga inkuru bumvaga zihwihwiswa ko hari umuturage wahaye gitifu ruswa ya Frw 150,000.
Yari iyo kugira ngo asibanganye ibimenyetso ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gutema ishyamba rya Leta atabiherewe uruhushya.