Amakuru

Muhanga:Bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Mu gitondo cyo ku wa 5 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu bane, babiri barapfa, abandi bakurwamo bakomeretse bikomeye.

Amakuru avuga ko abagwiriwe n’icyo kirombe bagapfa harimo uw’imyaka 35 n’undi w’imyaka 23, bakaba bakoraga ubwo bucukuzi ariko mu buryo butemewe n’amategeko.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable, yemeje iby’urupfu rw’aba bantu, anavuga ko igitiza umurindi ubucukuzi butemewe muri aka gace ari uko ibigo bitanu byakoraga uwo murimo byafunzwe.

Ati “kuba hari ibigo byacukuraga amabuye y’agaciro bikagenda ;bituma hari abakomeza gukora bya magendu, bagasaba ko hagarurwa ibigo bicukura, kugira ngo abaturage bongere babonemo akazi.”

Ati:’’nk’ubuyobozi tubona ko  habaho ubuvugizi hakongera hakaboneka ibigo bikora ubucukuzi mu buryo bwizewe, kugira ngo abaturage bongere babone akazi bacike ku bikorwa byo gucukura bihishe.’’

Ndayisaba yakomeje avuga ko hagiye kubaho gukurikirana abashora abaturage muri ubu bucukuzi butemwe kuko bibagiraho ingaruka nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button