Mu gihugu cy’Ubuhinde ibitaro byafashwe n’inkongi y’umuriro abantu bagera ku 8 bahasiga ubuzima
Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubuhinde, kuri uyu wa kane, abawayi bagera ku 8 bahitanwe n’inkongi y’umuriro yibasiriye ibitaro bari barwariyemo bihereye ahitwa Ahmedabad mu burengerazuba bw’igihugu cy’Ubuhinde.
Amakuru ahari aravuga ko abo bantu bahitanwe niyi nkongi y’umuriro bari barwaye icyorezo cya coronavirus, bakaba bari muri ibyo bitaro bari kwitabwaho n’abaganga kugirango bafashwe gukira icyo cyorezo.
Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Mbabajwe cyane niyi nkongi y’umuriro yabereye mu bitaro bya shrey igahitana abantu 8, nihanganishije ababuriye ababo muri iriya nkongi, Twiteguye gutanga igishoboka cyose ku bagizweho ingaruka.
Mu Buhinde n’ahantu hakunze kugaragara inkongi z’imiriro cyane bitewe nuko usanga ibijyanye n’ubwirinzi mu nyubako bidahagije cyane ari nabyo bikunda gutera inkongi z’umuriro cyane muri iki gihugu.