Amakuru

Mu Buzima:Uyu mwaka usize u Rwanda rugize ubushobozi bwo gutahura ibyorezo mu masaha 24

Umwaka wa 2024 warangiye u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutahura ibyorezo ibyo ari byo byose rwahura nabyo mu masaha atarenze 24 gusa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Edson Rwagasore, yagaragaje ko iyi ntambwe yatewe nk’umusaruro uturuka ku masomo u Rwanda rwakuye ku byorezo byarwibasiye mu bihe bishize, byatumye hafatwa ingamba zikomeye zo gutahura, gukumira no guhangana nabyo.

U Rwanda ubu rufite amatsinda y’inzobere z’abaganga bafite ubumenyi mu guhangana no gukumira ibyorezo (Epidemiologists) barimo gutanga umusanzu no mu bindi bihugu byo muri Afurika nka Sudani y’Epfo, Kenya n’ahandi, binyuze mu bufatanye rugirana n’ibindi bihugu n’inzego z’ubuzima nk’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS.

Icyorezo cya Marburg ni cyo u Rwanda ruheruka guhangana na cyo ndetse kuri ubu cyararandutse burundu mu Gihugu.

Ubwo yakiraga Abanyarwanda batandukanye mu isangira ryo guherekeza umwaka ryabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa 30 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yashimye abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abakorerabushake n’abandi bose bagize uruhare mu guhangana na Marburg.

Icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024. Mu ntangiriro z’Ugushyingo abarwaye Marburg bari 66, mu gihe 15 bari bamaze gupfa na ho 49 barayikize.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo umwaka wa 2024 wabayemo ibyiza byinshi ariko hari n’imbogamizi zabayemo zirimo na Marburg.

Ati “Vuba aha, bitari kera habayemo n’ibitari byiza, by’indwara yateye ya Marburg Virus, ihitana abantu mu miryango. Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze abayo, twifatanyije namwe.”

“Ariko ubu icyo cyorezo na cyo cyagiye iruhande, ejo bundi mwarumvise ko ubu u Rwanda ari nyabagendwa nta kibazo.”

Perezida Kagame yashimye abakora mu nzego z’ubuzima bitanze ngo barengere ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati “Ndashimira cyane abakora mu by’ubuzima, abakoranabushake, abagiye hirya no hino, abitanze rwose, hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’igikotanyi. Wa muco w’u Rwanda, w’Abanyarwanda. Mwarakoze cyane.”

Tariki 20 Ukuboza 2024, ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu Marburg nyuma y’amezi atatu yo guhangana na yo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button