Mozambique:Baramukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu
Kuri uyu 09 Ukwakira 2024 nibwo abanya-Mozambique Baramukiye mu matora yusikbira Philip Nyusi warumaze kuri iyo ntebe imyaka 5
Chapo ahanganye na Venâncio Mondlane wahoze mu ishyaka Renamo ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko akaza kuryikuramo ngo yiyamamaze ku giti cye. Mondlane amaze iminsi yigarurira cyane imitima y’urubyiruko.
Abandi bahanganye ni Ossufo Momade watanzwe nk’Umukandida w’ishyaka Renamo. Bose barashaka amajwi y’abasaga miliyoni 17 biyandikishije nk’abazatora.
Mozambique yabonye ubwigenge mu 1975, kuva icyo gihe yayobowe n’ishyaka Frelimo. Ni igihugu cya munani mu bikennye cyane ku Isi nubwo gifite umutungo kamere nka gaz, charbon n’ibindi.
Guhera mu 2017, iki gihugu cyahuye n’ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado aho ibyihebe byishe abaturage, abandi bakava mu byabo.
Ingabo z’u Rwanda guhera mu 2021 zagiye gufasha Mozambique guhangana n’ibyo byihebe, muri iyo ntara ikungahaye kuri gaz.