Amakuru

Ministiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bimana J Damascene asanga Ububiligi butifatanyije n’Urwanda n’Isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buzaba burenze ku masezerano Mpuzamahanga

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yatangaje ko u Bubiligi nibufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaba ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa Liège mu Bubiligi bwari busanzwe bwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside, ndetse bwari bwarateganyije ko iki gikorwa kizaba tariki ya 12 Mata 2025, gusa bwanzuye ko kitakibaye.

Ibyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka kandi byabaye mu mujyi wa Bruges naho ho mu Bubiligi.

Abakurikiranira hafi ibya politike bashimangira ko iki cyemezo cy’u Bubuligi gishingiye ku mwuka mubi umaze igihe hagati yabwo n’u Rwanda, dore ko bumaze igihe kinini burusabira gufatirwa ibihano kubera intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr. Bizimana yatangaje ko u Bubiligi buvuga ko ibyo gusabira ibihano u Rwanda bubikora bugamije kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Yagaragaje ko imyanzuro y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye byose ari amategeko mpuzamahanga u Bubiligi bugomba kubahiriza.

Ati “Icyemezo cy’Inteko Rusange ya Loni yo ku wa 26 Mutarama 2018 kivga ko Leta zose zubahiriza tariki 7 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi no kureka ibikorwa byo kwibuka iyo Jenoside bikabaho. Mu gihe u Bubiligi bwabibuza kubaho, byaba ari ukurenga kuri iryo tegeko rireba ibihugu byose binyamuryango bya Loni.”

U Bubiligi bwafashe umurongo wo gukora icengezamatwara rigamije gukomanyiriza u Rwanda mu bihugu n’imiryango isanzwe ikorana na rwo mu bikorwa by’iterambere.

Ku wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwaciye umubano n’u Bubiligi kubera uruhare bwagize mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

Amateka agaragaza ko u Bubiligi ari bwo bwacuze ingengabitekerezo ya Jenoside, igihe bwinjiza amacakubiri mu baturage binyuze mu gutanga indangamuntu irimo amoko, yanifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1959 u Bubiligi bwagize uruhare rugaragara mu cyiswe ‘revolution’ yakozwe n’Abahutu, ishyigikirwa na Col Guy Logiest wari Resident wihariye wa gisirikare u Bubiliigi bwashyiriyeho u Rwanda.

Mu 1962 u Bubiligi bwavuze ko buhaye u Rwanda ubwigenge ariko Guverinoma yashyizweho yarimo abazungu babarirwa mu 10, n’igihe baviriyemo abategetsi bakomeje kuyobora igihugu bagendera muri politike y’abakiloni n’Ababiligi kugeza mu 1994 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button