Amakuru

Ministiri Nduhungirehe yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’igihugu bakarangwa n’ubworoherane

Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe abicishine ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa “Tuitter”yahamije ko yamenye amakuru y’ubushotoranyi n’imirwano hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanyasudani y’Amajyepfo yangezeho.

Mu itangazo yacishije kuri X yagize ati:”Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyesudani y’Amajyepfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro nyarwanda.”

Abanyarwanda tugomba kwigira ku mateka yacu, tugasabwa kurangwa n’ubumwe n’ubworoherane, duca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose. Dukomeze kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.

Mu gihe twinjira mu bihe by’iminsi mikuru, ndashishikariza buri wese kwizihiza ubunani mu buryo buboneye, twimakaza ibirori birangwa n’ituze n’ubwumvikane hagati y’urubyiruko. Reka dufatanye twese, dusigasire umutekano w’igihugu cyacu, ari na ko dukomeza kwakirana urugwiro urubyiruko ruturutse mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button