Amakuru

Microfinance Inkingi Plc yafunze imiryango

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko ikigo cy’imari cyitwa Microfinance Inkingi Plc cyiseshe, isaba abakoranaga na cyo kwegera ikigo cyahawe inshingano zo kugisesa bagafashwa.

Itegeko rigenga ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa riteganya ko ikigo cy’imari iciriritse cyakira amafaranga abitswa cyifuza guseswa ku bushake kigomba gusaba urwego rw’ubugenzuzi mu nyandiko uburenganzira bwo kubikora.

Ubusabe bw’uruhushya rwo gusesa ku bushake bugomba guherekezwa n’izina ry’ushinzwe iseswa n’icyemezo cy’umugenzuzi wigenga cyemeza ko ikigo cy’imari iciriritse cyakira amafaranga abitswa gifite ubushobozi bwo kwishyura ku gihe imyenda yacyo yose.

Itangazo Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize hanze ku wa 21 Werurwe 2025 rigaragaza ko Microfinance Inkingi Plc yafashe icyemezo cyo kwisesa ku bushake.

Riti “BNR iramenyesha abafite ubwizigame muri icyo kigo, abo gifitiye imyenda ndetse n’abo gifitiye inguzanyo zitararangira kwishyurwa kwihutira kwegera ikigo M & Partners Chamber Ltd cyahawe inshingano zo gusesa Microfinance Inkingi Plc”

BNR iherutse gutangaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2024, ibigo by’imari iciriritse bifite imigabane igaragara ku isoko (Public Limited Companies) kwihaza ku mari shingiro kwari 21.3%, na ho andi makoperative yo kugurizanya no kubitsa yari afite 39.3%.

BNR igaragaza ko ubu bushobozi ku kwihaza ku mari shingiro kwatewe n’ukwiyongera kw’imari shingiro hamwe n’umutungo w’ibigo.

Itangazo rya BNR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button