AmakuruUdushya

Mexico :Meya yasezeranye kubana n’ingona akaramata

Umuyobozi w’Akarere muri Mexico yasezeranye kubana n’ingona ikamubera umugore, na we akayikundwakaza bizira uburyarya, ndetse yatangiye kuyita igikomangoma cye, aho iyi ngona yari yambitswe agatimba, akanyuzamo akanayiha akabizu.

Ni inkuru ikomeje kwandikwa mu binyamakuru mpuzamahanga binyuranye, ko uwitwa Victor Hugo Sosa usanzwe ari Mayor, avuga ko yemeye gusezerana kubana n’iyi ngona, kuko bakundana by’ikirenga.

Mu muhango w’ubukwe, Victor Hugo Sosa yagize ati “Nemeye izi nshingano kuko dukundana. Icyo ni cyo cy’ingenzi. Ntabwo ushobora gushyingirana hatari urukundo. Niyemeje kuzabana n’igikomangoma.”

Gushyingiranwa n’ingona muri Mexico bisanzweho, aho bamwe bavuga ko bizanira amahirwe umugabo, akagira imitungo itagira ingano.

Iyi ngona y’ingore yashyingiranywe na Mayor Victor Hugo Sosa, yitwa Alicia Adriana, bakaba basezeranye mu muhango gakondo witabiriwe n’abo mu miryango y’uyu mugabo.

Ibi birori byaranzwe n’akanyamuneza ko gukomera amashyi aba bashyingiranywe ndetse n’imbyino, byabereye mu mujyi witwa San Pedro Huamelula, usanzwe ari uw’abasangwabutaka bazwi nka Chontal muri Leta ya Oaxaca iherereye mu Majyepfo ya Mexico.

Uyu mugabo kandi yafotowe ari guha akabizu iyi nyamaswa yo mu bwoko bw’ibikururanda, yemeye kubana na yo nk’umugore we.

Si bishya muri iki Gihugu kuko hashize imyaka 230 bibaye, bikaba bigamije kandi no kuzanira amahoro hagati y’imiryango y’abasangwabutaka izwi nka Chontal na Huave.

Uyu Mayor washyingiranywe n’Ingona, asanzwe afatwa nk’umwami wa Chontal, aho iyi ngona bashyingiranywe na yo ifatwa nk’Igikomangomakazi cya Huave, bikaba ari igisobanuro cy’ubumwe bw’iyi miryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button