IyobokamanaUrukundo

Menya n’ibi ep:1 incuti zawe nyinshi zitagufitiye akamaro kanini amoko 3 y’ubucuti/Aristotle

Ubucuti ni imwe mu mpano z’agaciro gasumba ibindi byinshi uwo ariwe wese yagira mu kwishimira ubuzima akavuga ko ubuzima bukwiye kandi bufite icyanga cyo kubaho.

Abantu benshi mu gihe cyubukene cyangwa ibyago baba bazi ko inshuti zabo zibahindukira ubuhungiro bukwiye. Ubucuti ni nkubufasha nyirizina. ku bakiri bato ubucuti bubayobora mu nzira zikwiye bava mu makosa adashira kimwe nuko ku bakuru nabo ari uko bimeze kuko bakenera byinshi batabasha kwigezaho no kwibonera ubwabo ukongeraho nuko uko byamera kwose mu buzima hari aho bagomba kuba baremanye intege nke kuburyo bakenera kenshi inshuti zo kubambutsa.

Uku niko umugabo w’umuphilosophe bwana Aristotle abona ubucuti ariko nubwo abibona atyo ikibazo kiba na none ko inshuti aba ari nke cyane kurusha uko natwe tuzifata. Kuba uhuye n’umuntu, mwariganye, mukorana ndetse nahandi hose mwahurira hatandukanye mukabahindura inshuti ubwo mukaba mufite inshuti nyinshi ariko mu byukuri usanga abenshi twibeshya.

Benshi muri izo nshuti Aristotle abashyira mu byiciro bi 3 yise inshuti zishingiye ku mpanuka

1.Ubwoko bwa mbere muri ubu bucuti ni ubucuti bushingiye ku nyungu

Ubu nibwo bwoko bwa mbere bw’ubucuti buguhuza na benshi mu bantu ubundi wakabaye uvuga ko ari abantu muziranye cyangwa se muhuriye ku kintu runaka ariko wowe ibyo ubirengaho ukavuga ko bose ari inshuti zawe, abo muziranye muzakomeza kumenyana mu gihe inyungu zanyu zifite aho zihuriye, mu gihe zifite aho zitandukaniye icyo gihe murekera aho ubucuti bwanyu bukarangirira aho. Ubu ni ubwoko bw’ubucuti bushingiye ku nyungu zaho Ako kanya, ikibazo gikomeye ni ukutabimenya. Ubucuti bushingiye ku nyungu akenshi ngo ni nkubwo ugirana nabo mwigana, abo mukorana, abaturanyi, ubucuti butagira icyo bumara mu gihe inyungu zivuyeho

2.Ubucuti bushingiye ku kwinezeza

Aha akenshi usanga ari ubucuti bushingiye ku kuba ntanumwe ushaka gutana nabo babuhuriyeho kuko akenshi usanga baba bahurira mu bikorwa byo kwinezeza ibikorwa bitegura I Birori amayoga bagasangira, bakabyina. Umwe muri aba wamubaza nkinshuti ze abo bahorana muri ibyo akaba aribo baza imbere mu nshuti ze za hafi kuko igihe cyose baba basangira inzoga bajyana no mu birori. Ubu bucuti bushingiye mu kwinezeza kandi ni nkubwo umusore n’inkumi bahuriramo bushingiye mu gukorana imibonano mpuzabitsina gusa ntakindi gikurikiraho ntanicyo bateganya kumaza imibanire yabo uretse uko kwishimisha gusa ni ubucuti bwubakiye ku kwishimisha gusa byumvikane ko ibyo bishimishamo biramutse ntabihari ubwo bucuti nabwo bwaba buri kugera ku musozo wabwo.

3.Ubucuti nyabwo bushingiye ku cyiza ndetse no ku gitekerezo

Ubu nibwo bucuti Aristotle yita ubucuti bw’ukuri bukwiye kandi bukwiriye kugerwaho kuko bwihariye kuko bwo ntibuba bwo ntibuba mu buryo bw’impanuka nkubwo twagarutseho hejuru.

Abahurira muri ubu bucuti bushingiye ku cyiza nta kindi bagenderaho nta nyungu nta byo kwishimisha ahubwo ngo ureba umuntu ukamukurikirana umushakaho ubwo bucuti nyine akaba umuntu mushobora kuba mwahurira ku bitekerezo bimwe ugasanga ubucuti bwanyu bushingiye ku gitekerezo cyangwa ku mpamvu runaka yo guharanirwa. Kuri Aristotle ngo ntagisumba igitekerezo, ibintu byose byava mu bucuti bushingiye ku nyungu cyangwa kwishimisha byose nta gaciro byagira bigereranyijwe n’ubucuti bushingiye ku gitekerezo cyangwa impamvu yo kuberaho no gupfira. inshuti nkizi mu buzima busanzwe ngo ziba nke cyane ariko aho zibonekeye bakaba abantu bicyizere badashobora guhemukirana mu bucuti bwabo bwabo na rimwe babitswa amabanga bagafatanya muri byose kandi ntihagire uvuga ibyo ahaye undi kuko kuko abikora nkuwikorera akaboba iyo nshuti ye nkawe ubwe mu cyirori.

Uwo mutakiri inshuti nubundi buriya ntimwigeze mugirana ubucuti ubwo aribwo bwose ahubwo muba mwaragiranye imibanire mutabashije guha izina rikwiye.

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button