Mbere yuko umugabane wa africa ubona ubwigenge uyu mugabane watuwe nabaturage benshi bafite inkomoko I burayi, muri aziya, ndetse n’abanyamerika yepfo.
Mu ntambara zo guharanira ubwigenge ndetse na nyuma y’ubwigenge bw’ibihugu bya africa abenshi mu bany’africa babazungu nukuvuga abanyafurika bafite inkomoko mu bihugu by’iburayi bavuye kuri uyu mugabane basubira mu bihugu byabo by’inkomoko. Gusa uyu munsi muri africa haracyarimo I bihugu byinshi bituwemo n’abanyafurika bafite inkomoko iburayi benshi bakaba biganjemo abafite inkomoko mu buholandi, poltigali,ubwongereza, ubudage,ubufaransa, espanye ndetse n’abataliyani bake.
Kuri uyu munsi ibihugu bya africa biyoboye abandi mu kugira abaturage benshi babazungu dusangamo nka:
Botswana: Botswana ituwe n’abazungu bagera ku bihumbi 64(64,000), 3% by’abaturage ba Botswana Ni abazungu abenshi bafite inkomoko mu bwongereza no mu buholandi ariko ni abaturage ba Botswana kuko benshi ariho bavukiye ariko bavuka ku babyeyi bakomoka mu burayi, abazungu babanya Botswana bavuga indimi zo muri Botswana nk’iki africana ndetse nicyongereza.
Madagascar: iki ni ikindi gihugu cya africa gituwe nabaturage benshi babazungu kuko abanya Madagascar ibihumbi 120(120,000) ni abazungu igihugu cyose gituwe nabaturage miliyoni 25 bivuze ko abaturage babazungu batuye iki gihugu bangana na 0.57% abenshi bafite inkomoko mu bufaransa Kubera ko babyawe nabakoroni babafaransa bakoronije iki gihugu mu kinyejana cya 19-20.
Namibia: Namibia ni ikindi gihugu cya africa gituwemo nabazungu benshi kuko Namibia uyu munsi 8% byabaturage bayituye ni abazungu iki gihugu gituwe nabazungu ibihumbi 160(160,000) igihugu cyose gituwe n’abantu miliyoni 2 nibihumbi 113 (2,113,000) iki gihugu cyakuruye abimukira benshi babadage mu gihe bari babakoronije
Angola: ikindi gihugu ni Angola, uyu munsi umuturage wa angola 1.2 ni umuzungu abanya Angola ibihumbi 200 (200,000) ni abazungu, abenshi muri aba bazungu bafite inkomoko muri portigali.
South Africa: Africa yepfo nicyo gihugu cyo muri africa gituwe n’abaturage benshi babazungu kurusha ibindi byose kuko abaturage babazungu babarizwa muri iki gihugu ari miliyoni 4 nibihumbi 602 (4,602,000)