Menya Impinduka zakozwe muri Guverinoma;bamwe basimbujwe ;abandi bahabwa imyanya
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, Amb Olivier Nduhungirehe agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).
Ni mu gihe Yussuf Murangwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) naho Uwimana Consolée agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).
Minisitiri Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu (MININTER), Minisitiri Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisitiri Dr Valentine Uwamariya agirwa Minisitiri w’Ibidukikije (MoE).
Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri MINECOFIN.
Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Aimable Havugiyaremye wari Umushinjacyaha Mukuru yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS.
Mu mpinduka zakozwe mu buyobozi bw’Ubushinjacyaha bukuru, Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru.
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repebulika (OTP).
Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru , Alfred Gasana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi, Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu gihe Dr Innocente Murasi yagizwe Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu gihe Fulgence yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo akaba n’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.