
Menya amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ;aho hari ibyagaragazaga itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ,itegurwa na Leta ya Habyarimana
Hari ibyaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta ya Habyarimana.
Tariki 06 Mata 1994, mbere y’amasaha make ngo habeho ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, guhera Saa Munani z’amanywa, abarindaga Habyarimana bagiye ku isoko ryo ku Mulindi bategeka abacuruzi gufunga amaduka ndetse n’isoko.
Abantu bose baratashye ikindi n’umuriro uragenda.
Muri make hari icyo intagondwa z’Abahutu (Abasirikare) zakoreraga mu kigo cya Gisirikare i Kanombe zateguraga.
6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.
Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.
Ibi birakwereka neza ko iraswa rya Habyarimana ryari ryateguwe.
Mwibuke imvugo ya Col Bagosora Théoneste wigeze kuvuga ngo agiye gutegura imperuka, hari icyo yari ashatse kuvuga.