Amakuru

Menya amateka ya Rtd Gen Frank Rusagara witabye Imana

Tariki ya 26 Werurwe 2025, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Rtd. Brig Gen Frank Rusagara, waguye muri gereza ku myaka 70, azize uburwayi bwa Kanseri ya Prostate.

Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yabaye mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda, aho yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, aba Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare n’Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Kugeza mu 2013 ubwo Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru, yari ku mirimo ya ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Tariki ya 18 Kanama 2014, Brig Gen Frank Rusagara yatawe muri yombi na Leta y’u Rwanda, ashinjwa gukwirakwiza ibihuha kandi ari mu nzego nkuru z’igihugu no kwimakaza amatwara y’ishyaka RNC ryiganjemo abanzi b’Igihugu.

Mu 2016 Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, bwagaragaje inyandiko z’ikoranabuhanga Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yagiye yoherereza abantu yifashishije Email, zirimo ebyiri zanditswe n’urubuga rwa interineti rwa Radio Mpuzamahanga y’Abafarasna RFI, azisangiza uwitwa Mukimbiri kuri Email, tariki ya 23 Mutarama 2015.

Muri izo nyandiko harimo ikubiyemo ikiganiro RFI yagiranye na Gen Kayumba Nyamwasa kitwa “ Kayumba Accuses Kagame” ‘Kayumba arashinja Kagame’, n’ikindi yagiranye na Col Patrick Karegeya kitwa “Nous savons là où les missiles sont partis”, bivuze ngo ‘Tuzi aho ibisasu byaturutse’.

Ibiganiro byombi byari birimo amagambo asebya Perezida Paul Kagame, binamushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ibi ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta cyiza gikubuyemo, ahubwo byari kugira uruhare mu guteza intugunda n’umwuka mubi mu gihugu.

Indi nyandiko yagaragajwe n’ubushinjacyaha niyo Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yanditse ku wa 13 Werurwe 2013, ayandikiye Col Tom Byabagamba, avuga ko amahanga yahagaritse impfashanyo ku Rwanda, arushinja gufasha umutwe wa M23.

Hagaragajwe n’izindi nyandiko zitandukanye za Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yagiye yandikira abantu batandukanye, zigendana n’inyandikomvugo z’abatangabuhamya bamushinja gusebya u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu.

Mu 2016, urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye Rtd. Brig Gen Frank Rusagara gufungwa imyaka 20, ariko aza kujurira uyu mwanzuro mu rukiko rw’ubujururi, waje kwemerwa mu Kuboza 2019, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari afungiye mu kigo cya gisirikare (Military Police) i Kanombe, akaba ari naho yaguye azize indwara ya Kanseri ya Prostate yari amaranye igihe.

Ni nyuma kandi y’uko umugore we Christine Rusagara nawe yitabye Imana mu 2016, azize uburwayi bwa Kanseri aho yari yaragiye kwivuza mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button