Urukundo

Menya Amakosa abasore bakora agatera abakobwa guhurwa urukundo

Hari amakosa menshi abakundana bakorerana bakayihanganira  bitewe nuko babana ndetse n’ubuzima babamo bwa buri munsi gusa siko amakosa yose azihanganirwa nuwo mukundana biragusaba ko niba uri umusore  hari amakosa amwe n’amwe ugendera  kure kuko yatuma uwo mukundana ashobora no guhurwa urukundo.

Amwe mumakosa uba ugomba kwirinda

1. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa

Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi, batajya bishima, birarira bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya kuvuga nabi mu ruhame.

2. Kugira umwanda

Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa, ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo.

3. Ubunebwe

Umukobwa wese ashimishwa no kubona umukunzi we akunda umurimo atari umunebwe, cyangwa ngo yirirwe abunga imihana aho gushaka icyazabateza imbere. Iyo umukobwa abonye uri umunebwe arakubenga.

4. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho

Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone n’iyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho ryiza cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no kubasaba numero za terefoni kandi bari kumwe n’abo basabye urukundo mbere.

5. Kutamwitaho

Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho, ndetse byaba na ngombwa bakabarata mu bandi. Umukobwa wakwemereye urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukaniro, hagati y’uko yari ameze n’uko ameze igihe afite umukunzi. Ikintu umukobwa aba ashaka ni uko umuhungu amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.

6. Kunywa ugasinda

Iki kintu cyo kunywa ukarenza urugero kibangamira umukobwa kikaba cyanatuma akuzinukwa burundu, kuko kimutera ipfunwe ndetse bikanamwereka ko umuhungu bakundana ari sabizeze, kuko uba umutesheje agaciro mu bandi.

4. Kumugereranya n’abandi bakobwa

Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza.

Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko atakunyuze, ukaba ukunda abo bandi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button