Major General (Rtd) Dr Rutatina Richard yakatiwe igifungo gisubitse
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo rwahamije Maj Gen (Rtd) Dr. Mugahe Rutatina Richard, icyaha cyo kuba icyitso mu gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bukabije, byatumye uwakubiswe atabasha kugira icyo yikorera mu buryo budahoraho, rumukatira igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ry’ibihumbi 500 Frw.
Ibi byaha kandi urukiko rwabihamije na Sindayigaya Ismael na Irasubiza Annet, bose bakaba bagomba gufatanya kwishyura miliyoni 10 Frw z’indishyi z’akabaro.
Ku wa 06 Ukuboza 2024 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, nyuma y’igihe rumukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita Ndayishimiye Jean Bosco wari waraye mu nzu ye.
Ndayishimiye yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri rwa Rutatina ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi.
Icyo cyaha yari akurikiranyweho cyakozwe ku wa 27 Ugushyingo 2024. Bivugwa ko uwo muntu wakubiswe n’abakozi bakora mu rwuri rwa Rutatina ku mabwiriza ye.
Muri uko kwezi ni na bwo dosiye ya Rutatina hamwe n’abakozi be icumi yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Urukiko rwemeje ko Niyibizi Félicien alias Rasta, Habumuremyi Jean de Dieu alias Kazungu, Mutungirehe Gérald, Ntabanganyimana Dan bita Kidamage, Bucyensenge Gasmir na Rwema Samson bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake ku buryo bubabaje byatumye atabasha kugira icyo yikorera mu buryo budahoraho.
Rwemeje kandi ko Bagorwanubusa Théoneste, na Mupenzi Lameck bahamwa n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
Rwahanishije Maj.Gen (Rtd) Dr. Mugahe Rutatina Richard igifungo cyamezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Niyibizi Félicien, Habumuremyi Jean de Dieu, Mutungirehe Gerard, Ntabanganyimana Dan bita Kiadamage, Bucyensenge Casmir igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kuri buri wese.
Rwahanishije Rwema Samson igifungo cy’imyaka itatu isubitse mu mwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Urukiko kandi rwahanishije Bagorwanubusa na Mupenzi Lameck igifungo cy’amezi atandatu asubitswe mu mwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frw kuri buri wese.
Rwategetse Maj.Gen (Rtd) Dr. Mugahe Rutatina Richard, Sindayigaya Ismaël, Irasubiza Annet Niyibizi Félicien, Habumuremyi Jean de Dieu, Mutungirehe Gérald Ntabanganyimana Dan, Bucyensenge Casmir, Bagorwanubusa Théoneste, Rwema Samson na Mupenzi Lameck guha Ndayishimiye Jean Bosco wakubiswe indishyi ya miliyoni 10 Frw ariko basonerwa amagarana y’urubanza kubera ko bafunzwe.
Icyakora abo bose bemerewe kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30 kuba urubanza riciwe.
Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016. Yigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, J2.
Abibazaga ukuntu Gen (Rtd) aburanishwa mu nkiko za gisivile, amategeko ateganya ko umusirikare wasubijwe mu buzima busanzwe agengwa n’amategeko asanzwe.