AmakuruImyidagaduro

Lorenzo Musangamfura yaba yongeye gusubira kuri RBA?

 

Amashusho yagaragaye muri iki gitondo cyo Ku WA 13 Kamena 2023 Ku mbuga nkoranyambaga araca amarenga ko Umunyamakuru w’imikino ukunzwe nabatari bake Lorenzo Musangamfura yaba yagarutse Kacyiru kuri Micro za Radio Rwanda nk’umunyamakuru w’imikino mu kiganiro “Urubuga rw’imikino”gica kuri iyo Radio y’igihugu.

Ni mu gihe mu minsi ishize  uyu Lorenzo yirukanywe kuri iyi Radio y’igihugu  azira kuba yarateye urwenga (gute ya) ku butumwa bw’umuministiri umwe wo mu Rwanda Ku  rukuta rwe rwa twitter.

Icyo gihe uyu munyamakuru yashyizeho igitekerezo cyavugishije benshi ndetse bamwe bamwamaganira kure bagaragaza ko ibyo yakoze bidakwiye nk’umuntu ukorera ikigo cya leta.(RBA)

Kuwa 1 Ugushyingo 2022, nibwo umunyamakuru Lorenzo abinyujije kuri Twitter yatabarije umwana w’imyaka 13 wagaragaraga mu mashusho avuga ko ahohoterwa na mama we, akamukubita inkoni zitari iza kibyeyi, agashimangira ko agendana ibikomere ku mutima.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette yaje kumusubiza ko bagiye gukurikirana iki kibazo, yongeraho ko ariko basabye Musangamfura Lorenzo gutanga amakuru arambuye y’uko bagera ku mwana ariko atarayabaha, nubwo nabo bari bakomeje gushaka amakuru.

Mu gusubiza, Musangamfura Lorenzo yasubije igisubizo cyatangaje asa n’utebya, aho yabwiye Minisitiri ko nta cupa rye azi bagomba kubanza gukemura icyo kibazo cy’icyaka.

Yagize ati “Erega minister, ikibazo urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette nawe yasubije asa n’utebya, amwibutsa ko iby’icupa bikwiye kuza nyuma yo gufasha uwo mwana.

Iki kiganiro cya Minisitiri Bayisenge n’umunyamakuru Lorenzo Musangamfura cyatumye benshi babigira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga,  bamwe bavuga ko bidakwiye ariko abandi bakagaragaza ko ntagitangaza kiri mu byo yavuze.

Ibi rero byakuruye impaka zatumye bimuviramo kwirukanwa ariko nanone hakaboneka abandi bantu bavuga ko atari akwiye kwirukanwa dore ko yatebyaga (gutera urwenya).

Nyuma y’iyo nkundura yose Lorenzo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko niba ibyo yakoze byaragize uwo bikomeretsa ;asabye imbabazi uwaba yaragizweho ingaruka nabyo.

Uyu munsi nibwo amashusho yarorenzo asoma ikirango cya RBA yagiye hanze bishimangira ko yaba yarababariwe akagaruka kuri icyo gitangazamakuru.

Amakuru Kivupost aturuka mu nshuti ze za hafi  yamenye nuko mu byukuri uyu musore yagarutse kuri izo micro za Radio Rwanda.

Ati:

“Ntagushidikanya Lorenzo yagarutse kuri RBA ;natwe twishimye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button