Mumahanga

Tour du Rwanda: Tesfazion yegukanye agace ka Rusizi-Rubavu (206.3km)

Kuri uyu wa Gatatu, isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ryakomereje i Rubavu mu gace karyo ka kane gahagurukira i Rusizi, akaba ari nako karekare mu isiganwa ry’uyu mwaka, ku ntera y’ibilometero 206.3 (km)

Nubwo agace ka Rusizi – Rubavu, ari ubwa mbere gakinwe muri Tour du Rwanda, hasanzwe utundi duce twagiye tuva mu mijyi itandukanye tugasorezwa i Rubavu. Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga, nta munyarwanda numwe wegukanye agace gasorezwa i Rubavu.

HAILU Biniam niwe wbaye umwenda w’umuhondo Areruya Joseph niwe munya-Rwanda uri hafi kurutonde aho ari kumwanya wa 13.

Imiterere y’agace ka kane: Rusizi- Rubavu

Aka niko gace karekare mu isiganwa ry’uyu mwaka (ibilometero 206.3). Abasiganwa bahagurikiye imbere y’isoko rya Kamembe mu gihe nibagera ku kilometero cya 4.7 hari umusozi wa Gisuma utangirwaho amanota.

Ku kilometero cya 52.4 hari umusozi wa Kadehero, ku cya 66.8 hari uwa Jarama mu gihe ku cya 85.8 hari uwa Mugonero.

Nyamuhebe, Congo Nil Center, Gisika no mu ishyamba rya Gishwati ni ahandi hatangirwa amanota yo kuzamuka mu gihe ayo kubaduka atangirwa mu Rugabano n’i Rubengera.

Uko abakinnyi bambaye imyambaro uyu munsi nyuma yo kugera i Rubavu:

#TdRwanda #TDR2020

Stage 4: Rusizi-Rubavu (206,3 Km):

1. Uwatsinze agace : Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)

2. Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo: Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)

3. Umukinnyi w’umuzamutsi: Oyarzun Carlos  (Bai Sicasal)

4. Umukinnyi wihuta (Sprinter): Yemane Dawit  (Erythrea National Team)

5. Umukinnyi ukiri muto: Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)

6. Umukinnyi wahatanye kurusha abandi : Manizabayo Eric K-Radio (Benediction Ignite, Rwanda)

7. Umunya-Africa witwaye neza: Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)

8. Umunya-Rwanda uhiga abandi: Mugisha Moise (SACA Team, Rwanda)

9. Ikipe y’umunsi: Erythrea National Team

Uko abakinnyi bambaye imyambaro itangwa nyuma y’agace ka gatatu:

  • Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni)
  • Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Hailu Biniam (Nippo Delko)
  • Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Yemane Dawit (Érythrée)
  • Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)
  • Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Hailu Biniam (Nippo Delko Provence)
  • Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Yemane Dawit (Érythrée)
  • Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Hailu Biniam (Érythrée)
  • Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Areruya Joseph
  • Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: (Érythrée)

Uko isiganwa riri kugenda:

Saa 13:49′: Tesfazion (Erithrea) niwe utinze agace ka kane Kent Main aba uwa kabiri Mugisha Moise (SACA) aba uwa gatatu.

Saa 13:30′: isiganwa rigeze ku kilometero cya 191 Kent Main (Pro Touch) yegereye abakinnyi bari imbere mugihe habura ibirometero 13 gusa.

Saa 13:20′: itsinda ririmo umwenda w’umuhondo riri gusigwa noneho iminota 5′ mugihe hasigaye gusa ibirometero 20 (km).

Saa 13:05′: Abasiganwa bageze ku kilometero cya 168 Moise Mugisha ari kwitwara wenyine niwe uri imbere yasize abandi bakinnyi 10 umunota mugihe asiga igikundi kirimo umwenda w’umuhondo iminota 4′.

Saa 12:39′: abasiganwa bageze ku kilometero cya 153 abakinnyi bari imbere ni 12 :

Tesfazion (Er), Debesay (Bike Aid), Manizabayo (Ben), Ovett (ISN), Areruya (Rw), M.Mugisha (SACA), Ravanelli (Androni), Main (ProT), Oyarzun (BAI), Buru (Eth), Kruger (Pro Touch) & Shtein (Vino)

Saa 11:50′: ibihe byagabanyutse ubu ni iminota 3’30” umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo niwe uyoboye igikundi bishoboke ko baza gufata abakinnyibari imbere.

Saa 11:39‘:  ikilometero cya 122 (km) ntampinduka ikinyuranyo kiracyarimo.

Saa 11:37‘: Bruno Araujo (Bai Sicasal) yegukanye amanota y’akazamuka ka kabiri akurikirwa na Temsegen Buru na Mekseb Debesay.

Saa 11:31‘: Rutsiro turabasuhuje!!!!!!  ubu isiganwa rimaze kwinjira mukarere ka Rutsiro abakinnyi 19 bari imbere banze kurekura tubibutse ko isiganwa riza gusoreza ahamanuka.

Saa 11:26′: Abakinnyi 19 bayoboye isiganwa bageze Rubengera barasiga igikundi iminota 5’06” ibihe bikomeje kugabanuka.

Saa 11:05′: abasiganwa bamaze gukora 1/2 ikolometero cya 104 (km) ikinyuranyo ni iminota 5’15” abakinnyi 19 bari gusiga igikundi.

Saa 10:47′: ku kilometero cya 92 Rajovic Dropped arindiriye muhenzi we wambaye umwenda w’umuhondo Hailu Girmay uri mugikundi.

Saa 10:30′: Igikundi gikoresheje imbaraga nyinshi ubu igihe kiri gusigwa n’abakinnyi 20 bari imbere kiri munsi y’iminota itandatu.

Saa 10:30′: Abasiganwa binjiye mubuga barenze umusozi wa Dawe ikinyuranyo ntikirahinduka.

Saa 10:20′: Abasiganwa bageze ku kilometero cya 78 barenze ahitwa Mugonero ikinyuranyo hagati yabari imbere n’igikundi kiyongereye ubu ni iminota 10’45”

Saa 10:11′: abakinnyi 20 bari imbere bari gusiga igikundi iminota 8′ igihe kinini kibayeho kuva tour du Rwanda 2020 yatangira

  • U Rwanda igihugu cyiza:

Saa 09:59′: ubu tugiye kuzamuka umusozi witwa Dawe uri Mu ijuru aho abantu bazamukaga n’amaguru Imodoka ikabasanga hejuru kuko itashoboraga kuhazamukana.

Saa 9:47′: igikundi kiri gusigwa iminota 7’33” ibihihe bikomeje kwiyongera cyane

09:30′: Mekseb Debesay (Bike Aid) yiyongereye ku bakinnyi 19 bari imbere. Babaye 20, bati gusiga bagenzi babo iminota 7′ nyuma yo kugenda ibirometero 51.

Saa 09:29′: Abakinnyi 19 nibo bayoboye abandi: Ligthart (Total), Ourselin (Total), Tesfazion (Erythrée), Main (Pro Touch), Kruger (Pro Touch), Basson (Pro Touch), Ravanelli (Androni), Areruya (Rwanda), Lahav (Israel), Ovett (Israel), Araujo (BAI), Oyarzun (BAI), Rajovic (Nippo), M.Mugisha (Skol), Manizabayo (Benediction), Kipkemboi (Bike Aid), Buru (Ethiopie), Jurado (Terengganu), Shtein (Vino).

09:00′: Abakinnyi 19 barimo abanyarwanda 5 bari gusiga abandi ho amasegonda 30″, nyuma yo kugenda ibirometero 30.

Saa 08:23′: Akazamuko ka mbere

  1. Tesfay (Ethiopie).
  2. Munyaneza (Benediction).

Yemane (Erythrée)

Saa 08:00: abakinnyi 74 bahagurutse i Rusizi berekeje i Rubavu intera ya 206.3 (km).

Dore uko byari byifashe mbere y’isiganwa:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button