Tour du Rwanda 2020: umunsi wa gatanu Restrepo (Androni) niwe utwaye Etape Rubavu-Musanze 84.7 (km)
Umwenda w'umuhondo ntampinduka zibaye
Kuri uyu munsi wa gatanu w’isiganwa tariki ya 27/02/2020 rwandamag.rw twongeye kubakurikiranira iri siganwa nkuko twatangiranye namwe mukoze kubana natwe.
Ibirometelo 84. 7 (km) Rubavu-Musanze twavuga ko ari agace twafata nka akaruhuko nyuma y’urugendo rurerure rw’ibilometero 206.3 (km).
Uko isiganwa riri kugenda Rubavu-Musanze:
Saa 13:01′: harubura ibilometero 10 (km) Byukusenge Patrick ari ari gusiga abandi amasegonda 30′ bigaragare ko yatangiye kunanirwa.
Saa 12:40′: Abasiganwa barenze ahitwa Sashara Buru Yatatse Ari gusiga igikundi agasigwa na Patrick Byukusenge
Saa 12:20′: isiganwa rigeze ahazwi nko Mubyangabo Patrick Byukuse niwe uri imbere arasiga igikundi amasegonda 53′
Saa 12:15′: Areruya Joseph yagerageje kwataka ariko ntibyamukundira asubira mugikundi
Saa 12:09′: Ese kubera iki Patric yatatse?
Ubundi gutsinda si ibintu bye ahubwo gutsindisha niyo mpano afite (lieutenant).
Twizere ko hari umukinnyi umusangayo akamutwara nk’uko yabikoze muri Senegal.
11:45′: Yemane Dawit (Erithrea) yegukanye amanota y’akazamuka ka mbere ‘Sprint’.
11:30’: Fedorov (Vino) watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 asohotse mu gikundi agenda wenyine.
Saa 11:24′: Kunzenguruka Rubavu birarangiye ubu abakinnyi berekeje Musanze
Saa 11:00′: abakinnyi bahawe uburenganzira bahagurutse Rubavu berekeza i Musanze ariko babanza kunzenguruka Rubavu.
Saa 09:20′: ingimbi za Skol ndetse n’imodoka zamamaza zamaze kugera mumuhanda ziri guhwitura abanya Rubavu na Musanze.