Amakuru

#Kwibuka30:Rusizi-Nyakabuye:Hibutswe abari mu Rwego rw’uburezi bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zaba iz’ibanze n’ iz’umutekano(Urwego rw’Ubugenzacyaha;Polisi y’igihugu n’Urwego rwunganira inzego z’Umutekano) mu rwego rwo guha agaciro abana ;abanyeshuri bishwe bazize uko bavutse.

Mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 bakoraga mu Rwego rw’uburezi mu murenge wa Nyakabuye harimo inzego z’umutekano zitandukanye(RDF;RIB na DASSO)

Muri uyu murenge wa Nyakabuye wo mu karere ka Rusizi hahuriye ibigo bitandukanye aho abanyeshuri babarizwa muri ibyo bigo hamwe n’abarezi babo bifatanyije mu kwibuka abana n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 by’umwihariko muri ibi bigo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Bwana Kimonyo Innocent Kamali yabwiye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka abahoze bakora mu rwego rw’uburezi yavuze ko uru rwego nyuma y’imyaka 30 hakozwe byinshi muri uru rwego rw’uburezi kubera Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa President wa Repubulika wacu Paul Kagame

Ati:”Nibyo Koko hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye ;yadutwaye benshi mu rwego rw’uburezi ariko kuri ubu iterambere ry’uburezi riragaraga;kurira ku ishuri ku banyeshuri ku mafaranga macye;kongererwa umushahara wa Mwarimu;imihanda yakozwe igera ku bigo by’amashuri n’ibindi bigikomeje.”

Yavuze ko Kandi ibimaze gukorwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 ari akadomo;ibikiza aribyo byinshi.

Ati:”Leta yacu ishishukajwe no kuzahura uburezi ;byinshi rero biracyaza mu miyoborere Myiza ya Nyakabuhwa Presida wa Repubulika wacu Paul Kagame.”

Uwatanze ikiganiro Eugene Hanyurimfura akaba n’umwarimu mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende  kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagarutse ku itotezwa ryakorewe Abatutsi kuva mu w’1994 aho yagarutse kuri gahunda yatangijwe na Presida Kayibanda yavugaga ngo “Mututsi Mvira Aha.”

Ati:”Muri Gahunda ya Mututsi Mvira aha yatumye abanyeshuri b’abatutsi birukanwa mu mashuri kubera ko ari Abatutsi;bahezwa mu kazi aho nta Mututsi wabonaga akazi nako yabonaga kabaga gaciriritse.”

Hanyurimfura Eugene Umurezi muri G.S Nyakabwende watanze ikiganiro kibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994

Uwatanze ikiganiro Kandi yagarutse kuri gahunda y’iringaniza mu mashuri aho higaga abana b’abahutu gusa ;Abatutsi bakabuzwa amahirwe yo Kwiga mu mashuri.

Ati:”Mu mashuri hazanywe Pokitiki y’iringanziza yakumiraga umwana w’umututsi kwiga;no mu itangwa ry’imyanya muashuri hibandwaga kuri iyo Politiki y’iringaniza.”

Presida wa Ibuka muurenge wa Nyakabuye yavuze ko itotezwa mu mashuri ryatangiye mu w’1959 kugeza Abatutsi birukanywe mu mashuri kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu w’1994.

Presida wa Ibuka mu murenge wa Nyakabuye

Ati:”Nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyakabuye hano tuhazi amateka menshi yagejeje kuri Jenoside ;abana babujijwe amashuri abandi bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 bigera naho bica abarimu .”

Chairman wa RPF Nyakabuye wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri baje kwibuka gutana ukubiri n’amacakubiri ;asaba abarimu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi abanyeshuri bakayamenya.

Presida w’inama Njyanama mu murenge wa Nyakabuye Bwana Munyansanga Felix agira inama kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994

Ati:”Twumvise ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 ni uruhare rwanyu nk’abarimu kwigisha abanyeshuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakareka kuyagireka binagendana kwamagana abayagoreka.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko bagiye gushyira isomo ry’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 mu mashuri kugirango urubyiruko rurusheho no gusobanukirwa amateka yabo no kunyomoza abakogerageza gupfobya amateka ya Jenoside Abatutsi mu Rwanda mu w’1994.

 

REBA MU MAFOTO UKO KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU W’1994 MU MURENGE WA NYAKABUYE BYAGENZE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button