
#Kwibuka 31:Nta gihe leta y’Ububiligi yigeze ikoresha imvugo iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi uretse imvugo zipfobya gusa:-Dr Bizimana Jean Damascene
#Kwibuka 31:Nta gihe abayobozi b’Ububiligi bigeze bakoresha imvugo iboneye kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi uretse izipfobya gusa:-Dr Bizimana Jean Damascene Bizimana
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ho ibyiciro by’abanyarwanda bitandukanye byitabiriye umugoroba wo kwibuka.
Tariki ya 11 Mata 1994 nibwo Abatutsi baribaturutse hirya no hino mu bice by’umujyi wa Kigali bakoreshejwe inzira y’umusaraba ibaganisha muri Eto Kicukiro aho baje kwicirwa nyuma to gutereranwa n’ingabo z’ababiligi.
Ministiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje uruhare rukomeye rw’ububiligi mu kubiba ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 .
Ministiri Bizimana yakomeje agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ;ababiligi bakomeje gukoresha inyito idahwitse kuri Jenoside aho bakoresheje mu bihe bitandukanye imvugo “Amahano”imvugo igaragaza ipfobya rikomeye.
Hagaragajwe amateka mabi y’ububiligi ku gihugu cy’u Rwanda mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda mu byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Ku wa 11 Mata 1994, ingabo zari mu Butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatusti barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro (RP Kicukiro College y’ubu) burira indege basubira iwabo babasigira Interahamwe n’ingabo za Leta zirabica.
Abatutsi bari basigaye abo bicanyi barabashoreye ngo bajye kubicira ahazwi nka Sonatubes ariko bahabagejeje uwari Meya w’Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse atanga amabwiriza yo kujya kubicira i Nyanza ya Kicukiro kugira ngo abanyamahanga bari bari guhunga basubira iwabo badasanga bari kwicirwa Sonatubes kuko hari inzira ijya ku Kibuga cy’Indege.