Amakuru

#Kwibuka 30: Kuvuga ngo Habyarimana arapfuye byavugaga Mututsi urapfuye

Tariki ya 7 Mata 1994 nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ;itangijwe na Leta hicwa abatutsi barenga miliyoni.

Kuri iyi tariki ya 19 Mata 2024 abaturage bo mu mu murenge wa Gitambi ho mu karere ka Rusizi bibuka ababo bishwe urwagashinyaguro bazira kuba abatutsi batarabyihaye.

Mu kiganiro cyatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka hagarutswe ku buryo Repubulika ya mbere ya Gregoire Kayibanda yatangije gahunda ya “Mututsi Mvira aha.” Ni politiki yashimangiraga ko umututsi ariwe mwanzi wenyine igihugu gifite.

Icyo gihe abatutsi barameneshejwe birukanwa mu rwababyaye(Igihugu cyabo kavukire Rwanda) bazira ko ari Abatutsi;urwango rwarakomeje kugera ubwo Habyarimana ageze ku butegetsi ariko yaje nawe aje kuzuza umugambi watangijwe nuwamubanjije mu rwego rwo kwigizayo umututsi.

Pasteur Kayisire Narcisse wahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu buhamya bwe yavuze uburyo APROSOMA ryari ishyaka rihezanguni.

Ati:”Muri icyo gihe mu myaka ya 1959 hari amashyaka arimo APROSOMA yari amashyaka mpezanguni yashakaga gutsemba abo mu bwoko bw’abatutsi.”

Pasteur Kayisire Narcisse warokokeye mu murenge wa Gitambi yasangije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ;inzira y’umusaraba banyuzemo

Atanga ubuhamya kandi yagarutse ku ndirimbo zabibaga urwango aho zagaragazaga ko Abatutsi bahatse abahutu igihe kirekire ;igihe kikaba kigeze bakaba babigaranzuye.

Yagarutse kandi ku buryo batotejwe mu kazi aho bakoraga  nyuma yuko inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu mu w’1990.

Yavuze ko kuvuga ngo Habyarimana yapfuye byanganaga no kuvuga ngo Mututsi Urapfuye.

Presida wa Ibuka mu murenge wa Gitambi Bwana Joseph Niganze yashimye Ingabo z’inkotanyi zabashije kubakiza kandi leta ikaba yitaye ku mibereho yabo myiza.

Ati:”Turashima ingabo za RPF Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Presida wa Repubulika Paul Kagame zadukikije tukaba kuri ubu tukiriho;kandi twari abo gupfa.”

Yasabye ubuyobozi gukomeza gutekereza ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babubakira amazu kubatayafite no gusanura ashaje bijyanye no guhabwa inkunga y’ingoboka.

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Anne Marie Dukuzumurenyi yavuze ko akarere ka Rusizi gashishikajwe no kwita ku mibereho myiza y’abacitse ku icumu aho akarere kagomba kubakira abarokotse amazu yo kubamo nayangiritse agasanwa.

Ati:”nk’akarere dufite inshingano zo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho twubaka amazu atandukanye mu bice bitandukanye tububakira amazu nashaje agasanwa mu rwego rwo kubaruza heza.”

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Gitambi

Yagarutse ku nkingi y’ubuzima aho bashaka ko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barajya babonera Serivise z’ubuvuzi hafi aho kubushakira ahandi muri za Kigali.

Ati:” Ibitaro dufite turabikorera ubuvugizi kugirango Serivise abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bajye bazibonera hafi aho kujya kuzishakira I kigali.”

Yagarutse ku bakibiba inzangano mu baturage baba Ababa hanze no mu mahanga asaba ko nta muturage wagakwiye kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe ariyo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ubumwe bukwiye kuranga buri wese Dore ko ubumwe arizo mbaraga zacu.

Nkuko tubicyesha inzego z’ibanze zo muri uyu murenge habarurwa abatutsi basaga 264 biciwe mu bice bitandukanye muri uwo murenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button