
Kugemurira abarwayi ibiryo bitetse ku Bitaro bigiye gukurwaho
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemura ibiribwa bikuwe hanze y’ibitaro bigashyirwa abarwayi kwa muganga, aho ku bitaro hatangiye gushyirwaho ibikoni bigezweho bizajya bitegurirwamo ibyo biribwa bikenerwa n’abarwayi, abarwaza, abakozi n’abasura ibitaro.
Iyo Minisiteri ihamya ko mu gihe iyo gahunda izaba igezweho bizakemura ibibazo bya bamwe mu barwayi, barya ibitujuje ubuziranenge byatekeye hanze y’ibitaro.
Ubwo yatahaga igikoni kigezweho cyubatswe ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2024, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Iyakaremye Zachee, yahamirije itangazamakuru ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ibikoni hose ku bitaro, kugira ngo abarwayi, abarwaza n’abandi bagana ibitaro bajye babona ibiribwa byujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ubungubu tugiye gufata umwaka umwe, mu cyo twakita nk’igerageza, tureba uko bizagenda indi imyaka nk’ibiri cyangwa itatu, nitubona bigenda neza nta mbogamizi twahuye na zo cyangwa izo twabonye twabashije kuzibonera igisubizo, tugahitamo kwihutisha kugira igikoni kuri buri bitaro, ibyo kurya bigategurirwamo byagera ku bitaro byose dufite mu Rwanda kugemura bigahagarara.”
Yasobanuye ko ari urugendo rwatangiye, aho Leta y’u Rwanda irimo kubifashwamo n’Umuryango nyarwanda (Solid Africa) usanzwe utanga ibiribwa kwa muganga ku barwayi n’abarwaza batishoboye, ari na wo wubatse icyo gikoni kigezwa ku bitaro bya CHUK, kikaba gifite ubushobozi bwo guteka amasahani y’ibiryo 8 000 buri munsi.