Amakuru

Komiseri Mukuru wa RCS ari mu ruzinduko i Seychelles

Uru ruzinduko rukurikiye urwo Komiseri ushinzwe amagororero muri Seychelles, Janet Gorges, yagiriye mu Rwanda.

Izo nzego zashyiye umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’igorora, harimo amahugurwa ashoboka ngo guteza imbere  mutekano.

Aya masezerano yashyizweho umukono muri Nzeri 2024 ubwo uwo muyobozi muri Seychelles yasuraga u Rwanda, ubu harimo gusuzumwa aho ibiyakubiyemo bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Kimwe mu bikomeye biri muri uru ruzinduko rwa Murenzi muri Sychelles, ni ugusuzuma uburyo bwo gushyiraho amahugurwa ahuriweho n’abacunga amagororero no kongera ingamba z’umutekano mu magororero ya Seychelles.

Ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, Murenzi n’abo bahuje inshingano baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano w’amagororero, gahunda zo kugorora abagororwa, ndetse no kongerera ubushobozi abacunga amagororero.

Murenzi kandi yahuye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu gihugu cya Seychelles, Erol Fonseka, wagaragaje akamaro ko gushimangira ubufatanye mu rwego rw’igorora hagati y’ibihugu byombi, nk’inkingi ya mwamba mu gucunga umutekano muri Seychelles.

Murenzi n’itsinda rye basuye ibigo bigororerwamo by’igihe gito muri Sychelles, birimo icya Bois de Rose na Primarily Perseverance Detention Facility.

Urwo ruzinduko rugamije gusangira ubunararibonye no gusuzuma uburyo bw’imikorere.

Biteganyijwe ko Murenzi asura Gereza ya Montagne Posee n’Ikigo cy’umutekano cya Bonn Espoir.

Uru ruzinduko rwubakiye ku mubano umaze igihe hagati y’u Rwanda na Seychelles, aho habayeho ibiganiro byihariye by’abayobozi bakuru.

By’umwihariko, Perezida Kagame yasuye Seychelles muri Kamena 2023, aho hasinywe amasezerano atandatu y’ubufatanye.

Ni mu gihe, Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame muri Kanama 2024.

Uku gusurana hagati y’abayobozi mu bihugu byombi bigaragaza  umuhate ukomeje mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’urwego rw’igorora no gucunga umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button