Amakuru

Kiliziya y’u Rwanda yabuze abapadiri babiri

Kiliziya Gatulika y’u Rwanda yabuza abapadiri babiri batabarutse. Umwe ni Padiri Jean Damascène Kayomberera wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu,  ndetse na  Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi Sekabara wa Diyosezi ya Nyundo, bombi batabarutse kuri wa Gatandatu tariki 11, Mutarama, 2025.

Musenyeri Edouard Sinayobye wa Diyoseze ya Cyangugu niwe wabitse Padiri Kanyomberera wazize uburwayi yari amaranye igihe.

Mu itangazo ryemeza urupfu  rw’umupadiri  wa Diyosezi ya Cyangugu haranditse hati: “ Diyosezi Gatulika ya Cyangungu  ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Padiri Jean Damascène KAYOMBERERA witabye Imana mu bitaro bya CHUK kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2025.”

Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi Sekabara wa Diyosezi ya Nyundo we yatabarukiye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

Umuhango wo kumusezeraho bwa Nyuma uzabera ku Nyundo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2025, ubimburirwe n’igitambo cya Misa kizabera muri kiliziya ya Paruwasi Katiderali ya Nyundo i saa sita (12h00).

Naho ibyo  gusezera kuri Padiri wo muri Diyoseze ya Gatulika ya Cyangugu byo bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

Padiri Jean Damascène Kayomberera abaye umupadiri wa kane  w’iyi diyosezi witabye Imana mu gihe cy’imyaka  itatu.

Uheruka gutabaruka ni Kajyibwami Modeste witabye Imana mu Ukuboza 2022.

Abandi ni Antoine Sindarihora witabye Imana ku tariki 29, Ukwakira, 2022, Padiri Berchair Iyakaremye witabye Imana tariki 13, Ukwakira, 2022.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button