
Kiliziya irasaba Abasaseridoti n’abaihayimana kutivanga muri Politiki
Mu ibaruwa yo ku wa 14 Werurwe 2025, y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Abepiskopi bibukije Abasaserdoti n’Abiyeguriyimana ko babujijwe kwivanga mu bikorwa bya Politiki kuko bihabanye n’ubutumwa bwabo.
Muri iyi baruwa yagarukaga ku kibazo cyo kubiba inzangano, amacakubiri no guharabika hifashishijwe Itangazamakuru n’itumanaho rigezweho, Abepisikopi bagaragaje ko Kiliziya itivanga mu bitekerezo n’ibikorwa bya Politiki kandi ko ibibuza Abiyeguriyimana n’Abasaseridoti ku buryo bw’umwihariko.
Baragize bati “Mu ngingo ya 285 yigitabo cy’amategeko Kiliziya Gatolika igenderaho, Kiliziya igaragaza neza ko Abasaserdoti n’abandi Biyeguriyimana badakwiye kujya muri politike kuko bidahuye n’imiterere y’ubutumwa bwabo”.
Bimwe mu bikorwa bya Politiki bibujijwe, bigaragara muri iyi baruwa harimo: gukora imirimo cyangwa se kugira imvugo y’umurongo wa politike; gukoresha ibimenyetso biri mu murongo wa politike; kumanika amatangazo ya politike ku miryango cyangwa inkuta za Kiliziya n’ibindi.
Abepiskopi bagaragaza ko ibi binyuranyije n’ubutumwa bw’umusaserdoti bugaragarira mu bice bitatu by’ingenzi ari byo: Kwigisha Ijambo ry’Imana, gutagatifuza imbaga y’Imana no kuyiyobora.
Abepiskopi bavuga ko Umusaserdoti cyangwa uwiyeguriyimana ubirenzeho aba atatiye igihango cy’ubutorwe n’ubutumwa yahawe n’Imana na Kiliziya kandi ko hari n’ibihano biteganywa n’amategeko.
Bati”Nibigishe Ivanjili ya Yezu Kristu kuko ari cyo bahamagariwe kandi basezeranye. Nibegukire umuhamagaro wabo wo gukorera Kiliziya kandi bakore ibyo Kiliziya ibatuma. Nibirinde gutwarwa n’abagenzwa n’imigambi y’irondakoko cyangwa y’irondakarere. Nibabe ahubwo abahuza b’abantu bose. Nibegukire Umurimo wo gukomeza mu bantu amahoro n’ubwumvikane bishingiye ku butabera.”
Ingingo ya 1285 y’Amategeko ya Kiliziya ku gika cya gatatu ibuza abapadiri gukora umurimo uwo ari wo wose mu buyobozi bw’igihugu. Ku ngingo ya 287 Igika cya 2, bavuga ko Abapadiri batemerewe kugira uruhare mu mitwe ya poltiki no mu mashyirahamwe atari aya Leta, keretse igihe yabisabwe n’urwego rwa Kiliziya rubifitiye ububasha na bwo ku mpamvu yo guhagarara ku burenganzira bwa Kiliziya cyangwa kurengera inyungu rusange.
Hirya no hino ku isi no mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara Abapadiri n’Abihayimana bagiye bagaragara muri Politiki kugera ndetse no ku myanya ikomeye y’ubuyobozi nko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Twavugamo nka Padiri Fulbert Youlou, wabaye Perezida wa mbere wa Kongo-Brazzaville mu 1959 kugera 1963; Padiri Jean Bertrand Aristide, wari umupadiri w’Umusaleziyani, akaba yarabaye Perezida wa Hayiti mu 1991 kugera mu 2001; Hari kandi na Padiri Augustin Diamacoune Senghor wabaye Perezida wa Senegali n’abandi.
Mu mateka y’u Rwanda na ho hagaragara bamwe mu bapadiri bagiye bagira uruhare muri Politiki, akaba ari na yo mpamvu Kiliziya Gatolika mu Rwanda yongeye gusaba Abapadiri n’Abiyeguriyimana kwirinda kwivanga muri Politiki ndetse igaragaza ko idashyigikiye ibitekerezo by’abishora muri uwo murongo.
Source:Kinyamateka.rw