Kigali:Umunyamakuru wa BTN yakubiswe na Dasso
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi ukorera BTN TV yakomerekejwe n’umukozi w’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) , mu Karere ka Kicukiro.
Mu kiganiro na UMUSEKE, uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024,ubwo yari yagiye gutara inkuru mu Murenge wa Niboye.
Ndahiro yagize ati“ Twari turi ahantu kicukiro ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y’umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira. Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n’us’inzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw’Umurenge, bayabima, bakavuga ko ariyo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa.”
Akomeza ati “ Baduhamagaye rero nk’itangazamakuru ngo tugaragaze akarengane ko gusenyerwa. “
Uyu munyamakuru avuga ko yatangiye akazi ko gutara inkuru maze DASSO ira
Ati “ Dasso yahise atambuka, nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga.Ibyabaye byantunguye ariko bamwe mu ba DASSO bari aho , bari babiri bakoze ibyo , bari nyambuye mikoro, barazinsubiza ndagenda.”
Uyu avugo yakomerekejwe agira ati “ Umu Dasso umwe yankubise ingumi ku munwa, ndakomereka ariko nta gikoresho cyamenetse.”
Yasabye ko uyu yahanwa kandi bakajya borohereza umunyamakuru mu kazi ke ko gutara inkuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye UMUSEKE ko inzego ziri kubikurikirana .
Src:Umuseke.rw