Kigali:Pasteri Rutayisire Antoine yasezeweho Gitwari ahamya ko azakomeza kubwiriza
Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerwagaho kuba umushumba w’itorero rya Angirika Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023 yavuze ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko azakomeza kubwiriza Ijambo ry’Imana kuko ari umuhamagaro we.
Pasiteri Emmanuel Karegesa niwe wasimbuye Pasiteri Antoine Rutayisire ku nkoni y’ubushumba muri Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali.
Pasiteri Rutayisire avuga ko ubu aribwo agiye gukorera Imana abwiriza ijambo ryayo kuko abifitiye umwanya uhagije.
Ati “ Ntabwo umuntu ajya mu kiruhuko cy’izabukuru kuberako ananiwe ikigomba guhinduka nuko ntazaba nyobora Paruwasi ariko imiromo yose ya Pasiteri nzakomeza kuyikora. Nubwo nsezeye muri Parwasi nkajya mu muryango wanjye bivuze ko nsezeye ku ntebe y’ubuyobozi ubu ngiye kuba umukirisitu, ariko nzakomeza imirimo mu itorero, nasezeye ariko ntaho ngiye”.
y’umwaka wa 2002 na 2011 akaba yaragize uruhare mugufasha abanyarwanda kwiyunga no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Dr Antoine Rutayisire kuva mu 1996 kugera mu mwaka wa 2021 yanditse ibitabo bitandukanye byibanda ku ijambo ry’Imana ndetse n’igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunjye n’imibereho y’ingo n’abagize umuryango.