Amakuru

Kigali:Kalinda Francois Xavier yagizwe Senateur

Aba basenateri uko ari bane bagiriwe icyizere na Nyakubahwa Presida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024 .

Ni nyuma yuko Senateri Kalinda Francois Xavier yongeye kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Presida wa Repubulika nyuma yuko muri Mandat ishize yari umusenateri unayiboye Inteko umutwe wa Senat aho yarasimbuye kuri uwo mwanya Dr Augustin Iyamuremye wariweguye kubera uburwayi.

Kayitesi agizwe Senateri nyuma y’uko avanywe mu buyobozi bwa RGB agasimburwa na Dr. Uwicyeza Picard.

Kimwe mu byo azibukirwaho ni uko mbere y’izo mpinduka Dr. Usta Kayitesi yatangije amavugurura agamije guca akajagari mu madini n’amatorero mu Rwanda.

Ni ikintu kiri mu byagarutsweho mu  Rwanda ku buryo na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri n’Abadepite yabigarutseho.

Yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda baba ba ‘rukurikirizindi’, ngo bakurikire abanyamadini babarya amafaranga yabo babasezeranya ijuru.

Kaitesi Usta afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko yakuye muri kaminuza ya Utrecht mu Buholande, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko yakuye muri kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Afite kandi n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda i Huye, ayobora yabaye umuyobozi muri Koleji y’iyi Kaminuza y’ubugeni n’ubumenyi rusange.

Amakuru agaragara kuri murandasi avuga ko yabaye umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga.

 

Dr Kalinda François Xavier ni munti?

Yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, PHD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yigiye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mu mirimo ye, yakunze kwigisha aho yavuze ko amaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Yize kandi mu ishuli rikuru rya ILPD, ishami rya Nyanza aho yigaga ibirebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko (DLP).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button