AmakuruImikino

Kigali:FERWAFA yabonye umuyobozi

Munyantwali Alphonse, wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yizeza abanyamuryango ko azagendera ku bitekerezo byabo mu gukora impinduka zikenewe.

 

Yatorewe mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Kamena 2023.

Munyantwali yatowe ku bwiganze bw’amajwi 50 muri 56 batoye, mu gihe impfabusa yabaye imwe naho Oya ziba eshanu.

Uyu mugabo ufite izina mu miyoborere y’inzego z’ibanze, yatorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ibiri yari isigaye kuri manda y’imyaka ine, yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku mpamvu ze bwite ku wa 19 Mata 2023.

Mu migabo n’imigambi yagejeje ku banyamuryango, Munyantwari yavuze ko azibanda ku miyoborere kandi ko ibitekerezo byabo aribyo azagenderaho.

Yagize ati “Umupira ndawukunda kandi narawukinnye. N’uyu munsi mu mbaraga mfite ndawukina. Ibyo nzibandaho ni imiyoborere kandi mbimazemo igihe kinini. Nzabaha ijambo n’umwanya, abagize komite babagereho, ibitekerezo byanyu abe ari byo bigenderwaho. Nimungirira icyizere, ibyo ntimubishidikanyeho.”

Yakomeje avuga ko ibindi azanita ku guteza imbere impano z’abato binyuze mu makipe, amarerero n’inzego z’ibanze bazakorana no gutegura amarushanwa aryoheye Abanyarwanda.

Munyantwali yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, azwi cyane muri ruhago Nyarwanda ubwo yayoboraga Akarere ka Nyamagabe, abifatanya no kuyobora Amagaju FC, kateraga inkunga.

Icyo gihe ni bwo iyi kipe yo mu Bufundu yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ndetse benshi bibuka ijambo rye agira ati “Ntabwo tuje mu Cyiciro cya Mbere kubasuhuza gusa ngo dusubire mu Cyiciro cya Kabiri”.

Munyantwali ni umugabo wubatse. Yize Amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yarigishije, aba umusirikare ndetse akora imirimo inyuranye mu nzego za Politiki.

Ubunararibonye bwe mu miyoborere ni byo benshi biteze mu gushyira ku murongo iri shyirahamwe rimaze igihe ryarazonzwe n’imiyoborere idahwitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button