Iyobokamana

Kigali:Cardinal yahimbaje imyaka 10 amaze ahawe inkoni y’Ubushumba

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ahawe ubutumwa bwo kuba ‘Umwepiskopi’, mu nshingano yatangiriye muri Diyosezi ya Kibungo.

 

Tariki 7 Gicurasi 2013 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisiko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima.’

Umunsi yahereweho ubutumwa nk’Umwepiskopi, avuga ko usobanuye ikintu gikomeye ku buzima bwe n’ubutumwa bukomeye yahawe bwo gukomeza no kuyobora abakirisitu mu kwemera.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati ‘‘Ni umunsi ufite icyo uvuze gikomeye kuko ni bwo Papa yampaye ubutumwa bw’Umwepiskopi.”

  • “Umwepiskopi ahabwa ubutumwa bwo gukomeza no kuyobora mu kwemera kw’abakirisitu nk’uko Yezu yabwiye Petero ati’ Petero ndagusabira kugira ukwemera gukomeye, nawe genda ukomeze abavandimwe bawe mu kwemera.”

Amateka ya Cardinal Kambanda

Cardinal Kambanda yavutse ku wa 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’Umwarimu akaba n’Ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura Impamyabushobozi Ihanitse muri Tewolojiya Morale.

Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye Umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’Umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku wa 19 Ugushyingo 2018, Papa Francis yamutoreye kuba Arkiyeskopi wa Kigali, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 27 Mutarama 2019.

Ku wa 25 Ukwakira 2020 ni bwo Papa Francis yashyize Musenyeri Kambanda mu rwego rw’aba-Cardinal yimikwa ku wa 28 Ugushyingo 2020 mu muhango wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.

Kuri ubu, Cardinal Kambanda ni Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ndetse akaba ari na we ufite inshingano zo kuba ‘Umwepiskopi Mukuru’ mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button