Amakuru

Kigali:Byinshi wamenya ku modoka y’amasiganwa yakozwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali

Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru Ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami rya Kigali, bakoze imodoka y’amasiganwa ya Cross Car, baravuga ko nyuma yo gukora iyi modoka yakorewe bwa mbere ku butaka bwa Afurika byabateye ishema ryo kuba barize imyuga ibasha gutanga ibisubizo by’ibyo Afurika ikeneye.

Ni imodoka igendera ku muvuduko wo hejuru, yifashishwa mu masiganwa, yakozwe n’abanyeshuri 5 bafashijwe n’abarimu babo ndetse n’umuhanga mu gukora imodoka z’amasiganwa waje gufasha aba banyeshuri kuzuza uyu mushinga, yoherejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi- FIA.

Iradukunda Clemence, umunyeshuri wari mu itsinda ry’abakoze iyi modoka ya Cross Car, avuga ko atewe ishema no kuba yaragize uruhare kuri iyi modoka.

Agira ati “Byatangiye dufite ubwoba ariko uko mwagiye mubibona ni imodoka igenda igizwe n’ibice bitandukanye kandi ibyo byose byakorwaga ari itsinda ariko dukorera ahantu hatandukanye, turabihuza bibyara ikintu nka kiriya mwabonye gusa byari bigoye kuko byari ubwa mbere ariko tubirimo byaroroshye cyane, bitwereka ko twakora ibirenze kandi ubumenyi twakoresheje ni ubwo twakuye muri Rwanda Polytechnic.”

Aba banyeshuri bavuga ko nyuma yo gukora iyi modoka igatahwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, byabahaye imbaraga zo gukomeza kwiyungura ubumenyi no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amaguhurwa muri Rwanda Polytechnic ishami rya Kigali, Alice Ikuzwe ashima uburyo ibyo aba banyeshuri bize byabaye igisubizo ku Mugabane wa Afurika.

Ibyumweru 3 byo guhuza imbaraga n’ubumenyi nibyo byavuyemo iyi modoka yakurikiranwe n’abanyeshuri 5 ndetse n’abandi 13 bababaga hafi kugira ngo buzuze inshingano zabo.

Iyi modoka yamuritswe ku mugaragaro mu nama y’inteko rusange y’umukino wo gusiganwa mu modoka -FIA yabereye i Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button