
Kigali:Biyitiriraga abakozi ba RIB bakaka abantu amafaranga
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abagore babiri(ku ifoto babanza ibumoso) bakoranaga n’umugabo ugishakishwa ruvuga ko biyitaga abakozi barwo bakaka abantu ruswa ngo babafungurize ababo.
Bashukaga abantu biyita abakozi ba RIB bakabaka amafaranga ngo bazabafungurize ababo.
Dr. Murangira uvugira RIB avuga ko umugabo wakoranaga n’abo bagore witwa Jean Claude Siborurema agishakishwa.
Umugore witwa Beatrice Mukahabimana niwe wahamagaraga abantu runaka yamenye ko bafite ababo bafunzwe, akabahamagara ababwira ko yamenye ibibazo bafitanye n’ubutabera ariko ko yabibafashamo.
Yumvishaga ufite uwe ko icyaha uwo muntu akurikiranyeho gikomeye ariko ko yamufasha akarekurwa ariko nawe ‘akibwiriza’.
Mu kiganiro bagiranaga, yamubwiraga ko bazahurira kuri station runaka, undi akumva ko koko ari byo.
Yarazaga yagera kuri station, wa mugore akamuhamagara, amubwira ko yaba amutegereje gato kuko hari ibyo agihugiyemo.
Mu kanya gato, yarongeraga akamuhamagara, akumubwira ko aho kumutinza yaba amwoherereje ingano runaka y’amafaranga bagaciririkanya.
Iyo uwatswe amafaranga yayatangaga bitagoranye, uwiyitaga Umukozi wa RIB yabwiraga uwo muntu ko na Komanda wa Station ashaka ‘aye’.
Mu kwakwa amafaranga, hari uwabonaga ko bari kumutekera umutwe akabibabwira abandi bakamubwira ko ibyo ntacyo byamumarira kuko nawe yatanze ruswa.
Gusa Murangira avuga ko hari bamwe banze ko ubwo butekamutwe bwakomeza babibwira RIB.
Amafaranga yatangwaga kuri MoMo y’uwitwa Scholastique Uwase, akabikuzwa n’umu Agent wa MTN nawe wafashwe witwa Claudine Niyigena.
Umuvugizi wa RIB avuga ikibabaje ari uko ubwo butekamutwe butuma urwo rwego rujyaho icyasha.
Ati: ” Umuntu ubuze aye atangira kumva ko RIB irya ruswa. Abantu bakwiye kumenya no kuzirikana ko ubutabera butagurwa. Abantu biyitirira inzego tugomba kubarwanya”.
Ubugenzacyaha busaba abaturage kugira amakenga, bagashishoza.
Abafashwe bari bamaze kuriganya abantu Miliyoni Frw 1.7