Kigali:Ba Gitifu b’imirenge;ab’uturere n’abintara bitabiriye itorero basabwe gusiga batanze inshingano serivise zigakomeza gutangwa
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 nibwo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ;ab’uturere n’abintara n’ushinzwe ibikorwa remezo bageze i Nkumba mu karere ka Burera mu kigo cy’ubutore aho bagiye kumara Icyumweru biga amasomo atandukanye.
Mu itangazo rya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ryashyizweho umukono na Ministiri Musabyimana Jean Claude rivuga ko iryo torero ritangira kuri you wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo rikazasoza tariki ya 2 Ukuboza 2023.
Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa bitabiriye iri torero mu kigo cy’ubutore cya Nkumba bavuganye na Kivupost bavuze ko uyu ari umwanya mwiza gusubira mu masomo y’indangagaciro na Kirazira nk’abayobozi bafite umutima umwe.
Ati:”Uyu ni umwanya mwiza tubonye wo kwisuzuma no kongera kwiminjiramo agafu cyane cyane tuzirikana ku ndangagaciro za Kinyarwanda ndetse na Kirazira zo kwamaganira kure .”
Itangazo rya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu riburira aba bayobozi bitabiriye iri torero gusiga bagize abo basigira inshingano kugirango serivise ku baturage zikomeze nkuko bisanzwe.
Biteganyijwe ko abagera kuri 451 aribo bazitabira iryo torero rizamara hafi Icyumweru cyose.