Amakuru

Rusizi/Muganza :Kuremera abatishoboye,ibyaranze umunsi mpuzamahanga w’umugore

Mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza niho hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’umugore nku nsanganyamatsiko igira iti:”Umugore ni uw’agaciro”

Muri uyu munsi mukuru ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza butangaza ko bwatekereje ku kuremera bamwe mu baturage bafite ibibazo bikibangamiye imibereho yabo.

Nu muri urwo rwego ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama bwakusanyije ibiribwa,inyambaro ,ibiryamirwa(matelas)n’amatungo mu rwego rwo gufasha abaturage bafite ibibazo by’imibereho mibi.

Umwe mu bagore basasiwe Tuyiramye  Leoncie bahabwa ikiryamirwa ,yavuze ko agiye kuryama neza abicyesha imiyoborere myiza yimakaza umugore.

Ati:”Nta gaciro umugore yagiraga ariko ubu turi mu gihugu kiduha agaciro,ngiye kuryama neza nanjye ndyame kuri matelas.”

Undi witwa Nyirandagijimana Marie wo mu kagari ka Gakoni wasasiwe, yabwiye Kivupost ko ntako bisa kumva yahawe amahirwe yo gusasirwa bityo akava mu mukungugu yararagamo.

Ati:”Ndashima ubuyobozi bwacu buba bwadutekerejeho ntako bisa kuba mbonye aho kuba ,mvuye mu ivu n’umukungugu nararagamo.”

Musabyimana Sandrine wahawe inka yishimiye ko kuba agize inka bizamufasha kwikura mu bukene,ahinga agafumbiza ifumbire inka yamuhaye ,no kurinda igwingira ry’abana aho nibyara azajya anywa amata akanayaha abana.

Ati:”ndanezerewe kuri uyu munsi watugenewe,ntahanye inka izatuma urwego rw’imibereho yanjye ruhinduka ku buryo bugaragara.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza buvuga ko hasasiwe  imiryango 10 babaha matera mu rwego rwo kurwanya nyakatsi ku buriri.

Ndamyimana Daniel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza avuga ko abagore kuri uyu munsi wabo bibutswa kubaha abagabo babo mu rwego rwo gushimangira no kumva neza ihame ry’uburinganire.

Ati:”Abagore barasabwa  gukomeza gusigasira umuco wo kubaha abagabo ndetse no kwita ku mirire y’abana bigashimangira kwa kubahana no gushikama ku ihame ry’uburinganire.”

Hatanzwe ibikoresho,ibiribwa bifite agaciro ka miriyoni imwe ,ibihumbi magana arindi mirongo itatau na bine magana atanu(1734500).

Nyuma y’ibirori abagore basabanye bakina umukino w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button