
Kigali:Amadini yasabwe kugira igenamigambi rinoze
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwatangaje ko amadini n’amatorero agomba kugira igenamigambi rinoze aho guhora asaba abaturage amafaranga kandi, akirinda imico mibi yo kugurisha umutungo w’idini.
Ubugenzuzi bwakozwe muri Nyakanga 2024 ku madini n’amatorero bwagaragaje ko abayobozi bayo bahora mu bihe byo gusaba amafaranga abaturage bitewe n’ibikorwa baba bagiye gukora.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile muri RGB, Kazaire Judith, yatangaje amadini yaka abantu amafaranga kuri buri kantu gakenewe, nyamara yakabaye akora igenamigambi rinoze.
Ati “Ikindi cyagaragaye ni ukwaka abantu amafaranga mu buryo bwa hato na hato kuri buri kantu. Ubundi murabizi ko nta rwego rutagira igenamigambi…ariko icyagaragaye ni uko buri gihe abaturage baba bari mu gihe cyo gutanga amafaranga kandi mu by’ukuri ntibanagaragarizwe icyo yakoreshejwe, bigatuma habaho gukenesha abaturage kuko twabonye nk’aho bafata n’amadeni cyangwa bagafata umutungo w’urugo bakawujyana mu rusengero kugira ngo bawutangemo umusanzu bikabyara amakimbirane mu ngo, ingo zigasenyuka bikaba uruhererekane rw’ibibazo bikomoka kuri iyo migirire yo gutanga amafaranga mu nsengero.”
Yavuze ko hari amadini n’amatorero yagaragayemo imikorere idahwitse aho bamwe badatinya kugurisha ibintu by’itorero bakabariramo n’abakiristu mu mitungo yabo.
Ati “Twagiye tubona imikorere itari myiza, hari urugero dukunda kubaha rw’aho umukuru w’iterero yahisemo kugurisha inyubako y’urusengero akavuga ngo agaciro kayo ni miliyoni 300 Frw ariko haba harimo n’abakirisitu bikaba miliyoni 400 Frw.”
“Tugatekereza ko ibyo ari ukubangamira bikomeye uburenganzira bw’abantu kubera ko Abakirisitu ntabwo ari ibicuruzwa, ni abantu bafite uburenganzira igihugu gifiteho inshingano ku buryo rero ubwo buriganya atari bwo.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yatangaje ko amabwiriza y’inyongera yasohotse muri Werurwe 2025 atari aya nyuma kuko mu bihe biri imbere hazajya hasohoka andi agamije kunoza imikoranire.
Ati “Hari abo tugenda duhura bakambwira ngo hari andi mabwiriza tugenda dukenera cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko ari ikibazo kitwugarije, dukeneye andi mabwiriza kugira ngo gihabwe umurongo, mbijeje ko aya ni aya mbere, hazagenda haza andi yo kugira ngo tunoze imikoranire dushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Magingo aya insengero 9880 zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, mu gihe imiryango 20 ishingiye ku myemerere yambuwe ubuzima gatozi na ho iyakoraga idafite ibyangombwa irahagarikwa.
Amadini n’amatorero yose kuri ubu asabwa gukorera mu mucyo no gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga yaba amaturo n’inkunga.
