Kigali:Abagenzacyaha basabwe kugendera kure Ruswa
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yasabye abagenzacyaha gukomeza kuzirikana no kumenya ko kugira ngo umurimo ujyanye n’ubutabera ukorwe neza, bakwiye kuzirikana amahame y’ingenzi arimo kwanga umugayo bakirinda ruswa.
Yabigarutseho mu nama rusange y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yateranye kuri uyu wagatanu.
Gukora kinyamwuga, mu mucyo hifashishijwe ikoranabuhanga niyo yari insanganyamatsiko y’iyi nama.
Ni inama yahurije hamwe abayobozi bakuru b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abahagarariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose baganira ku byagezweho, imbogamizi bahuye nazo no gufata ingamba nshya kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo neza.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot K.Ruhunga yavuze ko mu byingenzi bibanzeho muri iyi nama ari ugukora kinyamwuga no gukorera mu mucyo.
Bamwe mu bagenzacyaha bitabiriye iyi nama bavuze ko gukora kinyamwuga no gushyira umuturage ku isonga, aribyo bagiye kurushaho gushyiramo imbaraga.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja mu butumwa yahaye abagenzacyaha yabasabye kuzirikana ko ubugenzacyaha ariyo ndorerwamo y’ubutabera, bityo bakwiye kwitwararika bagashyira imbere ubunyangamugayo.
Iyi nama rusange iba rimwe mu mwaka, aho ihuza abayobozi bakuru ba RIB n’abagenzacyaha bakorera mu gihugu hose.
Kuri iyi nshuro yari yitabiriwe n’abagera kuri 286.