Amakuru

Kicukiro:Yishe Se ahita yishyikiriza Polisi

Mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umusore ukekwaho kwica Se arangije yishyikiriza Ubugenzacyaha.

Uwapfuye yitwa Abdul Muhire akaba yari afite imyaka 48 y’amavuko naho uwo muhungu we afite imyaka 25.

TV 1 ivuga ko byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo Se yasangaga umuhungu we aryamye amubwira ko atamushaka iwe, bahita batangira kurwana.

Uwo mubyeyi yaguye hasi ntiyashobora kweguka, uwo mwana abonye ko ari uko bigenze ahita yijyana kuri Polisi( ahenshi kuri station za Polisi haba hari na RIB).

Bavuga ko uwo mwana hari aho yari yaragiye ahamara igihe ariko aza kugaruka iwabo.

Aho Se atahiye, yasanze uwo muhungu mu nzu aramusohora undi arabyanga nibwo batangiye kurwana.

Umuturage ati: “ Se yaje aramubwira ngo namusohokere mu nzu kuko atazi aho yari ari, umuhungu amukubita ikintu ntazi icyo ari cyo, arangije ahita yitanga kuri Polisi”.

Kugira ngo umugore amenye ibyabaye byatewe n’uko uwo musore yageze kuri Polisi asaba umupolisi telefoni ngo amutize ahamagare Nyina amubwire ibyabaye.

Undi yaje asanga koko umugabo yashizemo umwuka.

Ibyo byose byasakaye muri rubanda mu ma saa mbiri ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars avuga ko amakuru yabyo bayamenya ahagana mu masaa tanu z’ijoro.

Ati: “Ahagana mu saa tanu z’ijoro nibwo ayo makuru twayamenye ubwo uwo musore yazaga kwirega kuri station ya Polisi ya Masaka. Yaje avuga ko yarwanye na Se bikaza kuviramo Se gupfa. Twahise tujya aho ibyo byabereye gusanga koko byabaye”.

Gahonzire avuga ko amakuru y’ibanze bayahawe n’umugore y’uwo mugabo wapfuye, akaba amakuru  yameza ko hari ubwumvikane buke bwari hagati ye  n’umugabo we ariko, rimwe na rimwe, bukaguka bukagera kuri uwo musore wabo.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko uwo musore yari amaze igihe yaragiye muri Muhanga kuhigira imodoka.

Aho atahiye yageze iwabo atangira kugirana amakimbirane na Se wamubazaga aho yari amaze iminsi aba, nibwo barwanaga biviramo urupfu uwo mubyeyi.

Polisi yihanganishije umugore wa nyakwigendera kandi isaba abantu kureka amakimbirane ariko mu gihe hari aho avutse kuyakemura bikaba intambwe ya mbere iterwa aho gushyamirana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button