
Amakuru
Kenya:Hubutse indi myigaragambyo
Polisi yo muri Kenya iri guhangana n’abigaragambya bamagana ko hari abantu baburiwe irengero biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga. Abigaragambya bavuga ko Polisi ari yo yabashimuse nyuma yo gukora amashusho atarashimishije Perezida William Ruto.
Mu mijyi ya Kenya cyane cyane mu Murwa mukuru, Nairobi, hazindukiye imyigaragambyo y’abantu bamagana iryo shimutwa, bakavuga ko abo bantu bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Mbere y’iyo myigaragambyo, hari habanje gukorwa ihuriro ry’abanyamategeko bo muri Kenya, bamagana icyo kintu.
Ubuyobozi bwa Kenya bwo bwemeza ko nta muntu ufungwa mu buryo budakurikije amategeko, ko Leta idashobora gukorera abaturage bayo ibintu nk’ibyo.