Amakuru

Kamonyi:Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 362 yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi ,bashyingurwa mu Rwibutso rw’aka karere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2025, mu Karere ka Kamonyi habaye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro, imibiri 362 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rw’Akarere ruherereye mu Kibuza, yimuwe aho yari ishyinguye mu buryo butameze neza.

Uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi Pasiteri Cyprien Uwanyirigira, yavuze ko kwimura iyo mibiri ari uguha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Kwimura imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntibikwiye gufatwa nko guhora mu bikorwa byo kwibuka, ahubwo ni uguha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi  ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo habeho gushyingura mu cyubahiro.”

Akomeza avuga ko ashima uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze kumva akamaro k’igikorwa cyo kwimura imibiri y’ababo, ko ari igikorwa cy’ubudaheranwa kandi kigamije gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ubuyobozi buri mu ntambwe y’imbere mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, akanizeza ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi izakomeza kugenda yimurwa mu rwego rwo gukomeza gusubizwa icyubahiro no gusigasira amateka.

Ati: “Ni yo mpamvu ubuyobozi bufata iya mbere mu gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside.  Turizeza rero  abarokotse ko tuzakomeza guhangana n’ingaruka za Jenoside twita ku bayirokotse kandi ubuyobozi ku nzego zose tuzakomeza gukorana n’imiryango igifite ababo bashyinguye mu nzibutso zigomba guhuzwa kugira ngo dukomeze guha icyubahiro abacu kandi dukomeze no  kubungabunga amateka yacu.”

Imibiri 362 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Kamonyi yimuwe i Nyarutovu, Kabindi na Bitsibo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button